• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Kamonyi-Nyamiyaga: Inkuba yishe umukobwa wari mu murima akura ibijumba

Umwanditsi
March 24, 2024

Ahagana ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi ubwo imvura yari itangiye kugwa, Inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko witwa Niyonizera Benitha wari mu murima yatumwe gukura ibíjumba, iramwica.

Amakuru y’iyi nkuru mbi, yamenyekanye atanzwe n’umukuru w’umudugudu wari umaze kuyahabwa. Avuga ko Nyakwigendera ari mwene Niyonsenga Jean Baptiste na Nirere Justine, akaba yigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Nyamiyaga.

Akimara kwicwa n’Inkuba, umurambo wajyanywe mu rugo aho yabanaga na Mama we na Nyirakuru. Nyuma, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rwatanze uburenganzira ko ababyeyi banyakwigendera bakora inyandiko igaragaza ko yazize inkuba bakabona kumushyingura.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kidahwe buyobowe na Gitifu Murenzi bwatangarije intyoza.com ko ubwo iyi nkuba yakubitaga, Nyina w’umwana yirutse ajya kureba ariko asanga byarangiye, umwana we iramwishe.

Gitifu Murenzi, avuga ko uyu mubyeyi( Mama) yari amaze imyaka igera muri itatu yarahukaniye iwabo n’uyu mwana we w’umukobwa bahunze umugabo. Ahamya kandi ko umuryango numara gufata icyemezo nkuko babisabwe na RIB nta kibazo cyo gutabara kuko abaturage muri buri Sibo mu Midugudu igize Akagari ka Kidahwe bishyiriyeho ikimina cya“Dutabarane”, aho ugize ibyago bamutabara uko babigennye.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga