• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi/FPR: Abanyarukoma bahamije ko Paul Kagame ntacyo azababurana kuko nabo ntacyo bamuburanye

Umwanditsi
July 6, 2024

Mu kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida rukumbi w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Abanyarukoma kuri uyu wa 05 Nyakanga 2024 bahamije ko amahitamo yabo mu matora ateganijwe ari “Igikumwe ku Gipfunsi”. Bizeje Uzziel Niyongira uhagarariye FPR-INKOTANYI(Chairman) mu karere ka Kamonyi ko kuba ntacyo baburanye Paul Kagame nawe ntacyo azababurana.

Uzziel Niyongira(Chairman), yabwiye intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Abanyarukoma muri rusange ko“ Paul Kagame, niwe mukandida wacu. Uru rugendo rw’imyaka 30 niwe warutuyoboyemo, turishimye kdi turanyuzwe”.

Byari ibyishimo mubanyamuryango.

Nyuma y’umwanya utari muto Abanyamuryango baririmba indirimbo z’Umuryango, bavuga ibigwi bya Paul Kagame n’ibyiza bakesha FPR-INKOTANYI, Uzziel Niyongira yarababwiye ati“ Nta gushidikanya, ntabwo ari ibyo gukeka, iyi manda y’imyaka itanu 2024-2029 twe Abanyarukoma twarabirangije, icyo dusigaje ni ku itariki ya 15 Nyakanga, Igikumwe ku gipfunsi imbere y’ifoto ya Paul Kagame”. Yakomeje abibutsa ko nyuma yo kwitorera Paul Kagame bazava mu bwihugiko bagahita bahabwa urundi rupapuro bazatoreraho Abadepite b’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Avuga ku gutora Abadepite batanzwe n’Umuryango FPR-INKOTANYI nyuma y’uko bazaba bamaze kwitorera Paul Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda, yagize ati“ kubatora ni ugushyira igikumwe ku birango by’Umuryango FPR-INKOTANYI, bityo ukaba utoye Abadepite bazafasha Chairman wacu gutora amategeko meza abereye Abanyarwanda twese”.

Uzziel Niyongira ati gahunda ni Kugipfunsi.

Yasabye abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-INKOTANYI ko bajyana ubutumwa ku batabashije kuboneka, bakababwira ko gahunda ari ugutora Paul Kagame bashyira Igikumwe ku gipfunsi babisoza bakareba ahari ibirango bya FPR-INKOTANYI bakitorera Abadepite bayo.

Uzziel Niyongira (Chairman), yakomeje abwira Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Abanyarukoma muri rusange ko gutora Paul Kagame, gutora Abadepite ba FPR-INKOTANYI ari“ Ugutora Ubumwe bw’Abanyarwanda, Demokarasi y’Abanyarwanda ndetse n’Iterambere ry’Abanyarwanda rigera kuri buri wese”.

Yitwa Chantal, yarase ibigwi bya Paul Kagame, avuga ibyiza Umuryango FPR-INKOTANYI wagejeje ku banyarwanda, asaba buri wese gushyira igikumwe ku gipfunsi. 

Uretse kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida rukumbi w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hanamamajwe Abakandida Depite b’Umuryango FPR-INKOTANYI, aho abari kumwe n’Inkotanyi za Kamonyi bahagarariye abandi ari; Uwamahoro Prisca na Munyandamutsa Lean Paul. Biyeretse Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Abanyarukoma muri rusange, babasaba gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bagakomeza kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Dore amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

Prisca na Jean Paul bajya kwiyereka intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Abanyarukoma muri rusange.

Barahabyinnye ivumbi riratumuka.

Uyu yazanye agashya k’indege. Yerekana iterambere mu ngendo zo mu kirere.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga