• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Joe Biden wahataniraga kongera kuyobora Amerika yavuye ku izima aharira Harris Kamala

Umwanditsi
July 22, 2024

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe asabwa kureka kongera kwiyamamaza ahatanira intebe y’Umukuru w’Igihugu, yashyize ava ku izima avuga ko kubireka biri mu nyungu z’Igihugu cye ndetse n’iz’ishyaka rye. Yasabye abari bamushyigikiye, baba abo mu ishyaka rye ry’aba Démocrates ndetse n’abandi Banyamerika ko  bashyigikira Madame Harris Kamala. Aya matora, ateganijwe mu Gushyingo kwa 2024, ari nayo yari manda ye ya kabiri.

Perezida Joe Biden, yashyize ibaruwa ahabona ku gicamunsi cy’iki cyumweru, avuga ko byari iby’agaciro kuba Umukuru w’Igihugu cya Amerika. Avuga ko nubwo we yashakaga kongera kwiyamamaza, kubihagarika biri mu nyungu z’Ishyaka rye ndetse n’inyungu z’Igihugu. Yashimangiye ko guhagarika uko kwiyamamaza biza gutuma yita cyane ku kuzuza inshingano ze mu gihe Manda ye itararangira.

Nyuma yo kugaragaza ko ahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika, yasabye abarwanashyaka be b’aba Démocrates ndetse n’Abandi Bayamerika gushyira hamwe bagashyigikira Harris Kamala kuko ariwe abona ukwiye guhatana na Donald Trump.

Joe Biden, ahagaritse gukomeza guhatanira kuyobora Amerika mu gihe habura gusa amezi ane ngo bajye mu matora. Ibi kandi bigiye kugira ingaruka mu guhindura igihe cyari giteganijwe cyo kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu cy’Igihangange ku Isi.

Kwemera kureka kwiyamamariza kuyobora Amerika, bije nyuma y’ibyumweru bitari bike abo mu ishyaka rye ry’aba Démocrates bamusaba kumanika amaboko, akemera guharira abandi ku bw’uko babonaga ubuzima bwe butameze neza, nta mbaraga afite zo guhatana.

Harris Kamala ugiye kuba ariwe ujya mu mwanya wo guhatanira kuba Perezida wa Amerika, yari asanzwe ari icyegera cyangwa se yungirije Perezida Joe Biden ku kuyobora Amerika. Gutangira gusaba Joe Biden kuyamanika akareka kongera kwiyamamaza byatangiye nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu gushize yakoranye ikiganiro na Donald Trump kikagenda nabi cyane, aho Trump yamurushije kwigaragaza.

Muri icyo kiganiro bagiranye, abatari bake banenze cyane uko Biden yakoresheje amagambo atanoze kandi bamunenga ko yari afite ijwi rigaragaza imbaraga nkeya cyane, ibyo abo mu ishyaka rye bavuga ko byaturutse cyane ku ntege nke z’iza bukuru.

Mu gihe Perezida Joe Biden yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Abademokarate ndetse n’abandi Banyamerika bashyigikira Harris Kamala, ntawe uzi neza niba abandi bo mu ishyaka rye bazamushyigikira nk’Umukandida rukumbi udafite undi bahanganye mu ishyaka.

Photo/BBC

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga