• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Intumwa z’abagore zituruka muri Benin, Nigeria na Zimbabwe zasuye Isange One Stop Centre

Umwanditsi
August 5, 2016

Urugendo shuri mu kigo cya Isange One Stop Centre, rwahaye intumwa z’abagore zituruka mu bihugu bya Benin, Nigeria na Zimbabwe ishusho y’icyo bagiye gukora iwabo.

Intumwa enye z’abagore zituruka muri Benin, Nigeria na Zimbabwe ku itariki 4 Kanama 2016 zasuye  ishami rya Isange Stop Centre rya Kacyiru kugira ngo zirebe uko U Rwanda rukemura ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana  ndetse n’uko rwita ku barikorewe.

Bahageze bakiriwe n’Umuhuzabikorwa wa Isange, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire wabasobanuriye amavu n’amavuko y’iki Kigo na serivisi abakigana bahabwa.

Zatambagijwe ibyumba bya Isange ya Kacyiru ndetse zisobanurirwa serivisi zibitangirwamo. Zeretswe icyumba abana bakirirwamo, icyakirirwamo abantu bakuru, ahakorera abagenzacyaha, aha akaba ari ho uwakorewe ihohoterwa atangira ubuhamya by’ibyamubayeho, amakuru atanze akaba ari yo ashingirwaho mu kumufasha no guha ubutabera ucyekwa gukora icyo cyaha ndetse n’uwagikorewe.

SP Shafiga yazibwiye ati:”Twakira abagore n’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe. Muri serivisi tubaha harimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi ibyo byose tubibakorera ku buntu.Ubu ni bumwe mu buryo igihugu gikoresha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no kwita ku barikorewe”.

Yakomeje agira ati:”Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita ku batugana. Serivisi zacu ntizirangirira hano mu Kigo; ahubwo abatugana turabasura kugira ngo turebe uko bamerewe”.

Mu ijambo rye, Nhepera Neddi waturutse muri Zimbabwe yagize ati:”Ibi birashimishije kandi bisubiza icyizere abakorewe ihohoterwa.Tubigiyeho ibintu byinshi bizatuma tunoza ibikorwa byacu byo kwita ku bakorewe bene iri hohoterwa”.

Mugenzi we wo muri Benin witwa Olga Tchiakpe yatatse Isange agira ati:”Iki ni igitekerezo cy’umwihariko kandi Abanyarwanda mukwiye guterwa ishema n’iyi gahunda yanyu y’indashyikirwa”.

Kugeza ubu Isange ifite amashami mu bitaro by’uturere 27. Iki Kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, binyuze mu Imbuto Foundation.

Isange ikurikiranwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera, na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga