• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: RIB ikorera Runda yongeye gushyirwa mu majwi imbere y’Umuvunyi

Umwanditsi
December 3, 2024

Umuturage Mukandanga Annonciata, utuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, ari mu nteko y’Abaturage imbere y’umuvunyi wungirije Mukama Abbas, yanenze abakozi b’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB sitasiyo ya Runda, avuga ko amezi abaye hafi atanu yarabagejejeho ikirego cy’ihohoterwa ryakorewe umwana we ariko ntihagire igikorwa.

Mukandanga Annonciata, yabajije ikibazo cy’umwana we witwa Munezero Deogratias ufite imyaka 21 y’amavuko wakubiswe, agakomeretswa ndetse akamburwa ariko kuva mu kwezi kwa Karindwi batanga ikirego kuri RIB ya Runda amezi abaye hafi atanu batazi icyakozwe.

Mukandanga Annonciata 

Imbere y’abaturage n’Ubuyobozi, yavuze ko umwana we yakubiswe, agakomeretswa ndetse akamburwa tariki ya 05 Nyakanga 2024, bagatanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Runda tariki ya 17 Nyakanga 2024 ariko kuva icyo gihe ngo mu kwezi kwa Nzeri, yahamagaye umukozi wa RIB i Runda amusubiza ko babyibereyemo kugeza n’ubu.

Avuga ko umwana we yajyanywe kwa muganga i Kigali acishwa mu cyuma, arwarira kwa muganga icyumweru, avuyemo aba aribwo atangira kwiruka ku kurega ashaka ubutabera ariko kugeza ubwo yatangaga ikibazo ku muvunyi, hari na Meya n’Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Akarere ndetse n’uhagarariye Polisi, yavuze ko yarangaranywe na RIB nyamara ibyo yatumwe byose yarabitanze amezi akaba akabakaba atanu.

Abayobozi batandukanye barimo Meya, RIB na Polisi n’abandi bari bahari.

Avuga ko uyu wahohoteye umwana we yidegembya ndetse uko amubonye agira ubwoba agahunga cyane ko ngo hari ubwo bahuye ari kuri moto akagenda amusanga atazi icyo ashaka agahitamo kwiruka ahunga, ajya kwihisha ku rugo yari agezeho undi amubuze agakata agakomeza, nawe akaza kuhava nyuma bugorobye kubera ubwoba.

Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije acyumva iki kibazo cy’Umuturage umaze amezi hafi atanu yararegeye RIB Runda ikamurangarana, yasabye ukuriye RIB ku rwego rw’Akarere kugira icyo avuga kuri iki kibazo.

Nyuma y’ibibazo uyu ukuriye RIB ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi yahase uyu muturage, yasabye uyu mubyeyi ko kuri uyu wa Gatatu aza kumureba ku biro bya RIB i Runda akamufasha.

Mukama Abbas/Umuvunyi wungirije.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ahora asaba Abayobozi mu nzego zitandukanye gushyira umuturage ku usonga.

Avuga ko muri iyi nteko y’Abaturage hari uhagarariye RIB ku rwego rw’Akarere, ko ndetse ariyo mpamvu yamuhaye ijambo ngo agire icyo avuga ku kibazo cy’umuturage ndetse akaba azanakora Raporo igaragaza impamvu ikibazo cyatumye Dosiye ye itinda.

Mukama Abbas, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage no kugerageza gukemura ibibazo bafite mu buryo bwose, ibyo batabashije abibutsa ko hari izindi nzego z’ubuyobozi bakwiyambaza. Yababwiye ko kutumva umuturage, kutamukemurira ibibazo bidashyira umuturage ku isonga, ko ahubwo bitamukundisha Igihugu.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga