• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Umunsi w’Umugore: Isengesho ry’Umugore ni nk’inkoni ku mugabo we-CNF/Runda

Umwanditsi
March 8, 2025

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge wa Runda, Alice Mutegarugori yakebuye abashakanye by’umwihariko abagabo bahoza abagore babo ku nkeke, babakubita, Abasesagura umutungo, Abakorera imitwaro y’ibibazo abagore babo bikagera aho batakambira Imana bayisaba kubakiza iyo mitwaro y’ibibazo n’imiruho bikorezwa. Avuga ko Isengesho nk’iryo ry’Umugore ku mugabo we ari nk’Inkoni. Yasabye Abagabo gukunda no gukundwakaza Abagore babo kuko icyo bababibamo aricyo babasaruramo. Yibukije ko Umugore ari Mutimawurugo, Umugabo akaba Rudasumbwa.

Ubu butumwa, Alice Mutegarugori yabugeneye abagabo kuri uyu wa 08 Werurwe 2025 ubwo ubuyobozi n’abaturage b’Umurenge wa Runda bizihizaga Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, aho bawizihirije mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera. Yasabye Abagabo kuba ibisubizo by’ibyiza bizana Urukundo mu muryango by’umwihariko mu bagore babo.

Imiryango yabanaga itarasezeranye yasezeranye mu ruhame.

Mutegarugori, yabwiye abitabiriye ibirori by’uyu munsi ko uyu ari umunsi mpuzamahanga w’Umugore umaze imyaka 50 wizihizwa mu Rwanda, ariko ko nk’Abagore ba Runda mu kuwizihiza bazirikana cyane ibyagezweho mu iterambere ry’Umugore mu myaka 31 ishize. Bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wabasubije Agaciro.

Akomeza avuga ko Umugore hari aho yavuye hakaba n’aho ageze, ariko ko urugendo rukiri rurerure cyane kuko aho barangamiye kugera ariho kure. Ati“ Aho twavuye ni kure ariko aho twifuza kugera ni kure cyane”.

Uyu muryango wabayeho igihe mu makimbirane ariko Imana Iza kumva gusenga k’Umugore, umugabo arahinduka, nawe ubwe ni ubuhamya bugenda.

Umwe mu miryango yitabiriye ibi birori watanze Ubuhamya bw’imibanire y’igihe kitari gito mu makimbirane, aho umugabo yavuze uko yari ikibazo ku mugore we, yaramubujije amahwemo, Umugore nawe avuga uburyo yari umunyabibazo ariko agahora ku mavi asengera Umugabo ngo ahinduke, ndetse asaba ngo Imana Ibambure ubutunzi bagezeho kuko aho kubabera igisubizo bwabazaniye ibibazo mu muryango.

Ahereye kuri ubu buhamya bwatangiwe mu ruhame, Mutegarugori yagize ati“ Duhereye ku buhamya bwatanzwe n’Umugabo avuga ko umugore we hari uburyo yamukubise, hari abagize ngo yafashe inkoni aramukubita! Nabwira aba bagabo bacu, basaza bacu, burya Isengesho ry’Umudamu ni nk’Inkoni ku mugabo”.

Byari ibyishimo nyuma yo gusezerana, abagore n’abagabo babo bagwanamo.

Akomeza ati“ Niba abantu batangira urugo bakabana bakennye nta nduru, mwamara kugera ku iterambere, rigatwara amahoro n’Umutuzo mu muryango, Umudamu agapfukamira Imana asaba ati ubu butunzi Mana ubujyane ariko nongere kubona amahoro yahoze muri uyu muryango, Imana Iryumva vuba kandi hari abagabo benshi bo kubihamya. Mujye mwirinda rero ko Abadamu basenga Isengesho nk’iryo ng’iryo basaba ko iterambere riva mu muryango kuko babona ko ryatwaye amahoro”.

Yibukije ko icya mbere mu muryango ari amahoro, ko aho yabuze n’ibindi byose by’agaciro n’amafaranga nta kintu byamarira Umuryango. Yibukije Abagore ko kuba barahawe Ijambo, barahawe Agaciro bidasobanuye ko bambura Abagabo agaciro, babambura ijambo, ko ahubwo bombi ari abo kuzuzanya bagashyira hamwe muri byose kandi mu rukundo no kubahana.

Uwo mugabo n’umugore bari hagati, bashimiwe kuba baravuye mu kubana mu makimbirane ubu bakaba ari Umuryango w’ikitegererezo.

Yagize kandi ati“ Umugabo ni Umugabo ntabwo izina rye rihinduka, ni Rudasumbwa. Hejuru ya Rudasumbwa ndumva nta rindi rihari. Umugore ni uw’Agaciro kanini mu muryango iyo abihagazemo neza. Iyo ubaye Mutimawurugo, ubera umugabo Ishema n’Icyubahiro. Umugore muzima si uhumeka gusa, ahubwo ni uwuzuza inshingano ze uko bikwiriye, akabasha gutuma Umugabo agira agaciro n’ishema muri bagenzi be, agakora neza, ubumwe n’urukundo bafitanye bikaganza, bikabafasha kwiteza Imbere”.

Muri ibi birori by’uyu munsi mpuzamahanga w’Umugore, Imiryango icumi yabanaga itarasezeranye yasezeraniye mu ruhame byemewe n’amategeko. Hari kandi imiryango yaremewe, hakaba uwagabiwe Inka muri gahunda ya Girinka. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti“ UMUGORE NI UW’AGACIRO”.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda mu gusezeranya iyi miryango, yabasabye kuba urugero rwiza rw’impinduka, bakereka abandi ko koko bateye intambwe idasubira inyuma, bakarenga icyari cyaratumye badasezerana, bakera imbuto zirehereza abandi kubafatiraho urugero.

Uyu munsi, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972 ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore, Uburenganzira no kubaka ubushobozi bw’Umugore. Abagore n’Abakobwa ku Isi hose bagira uruhare rukomeye mu kubaka Ubukungu, Umuco, Politiki n’Iterambere muri rusange. Uyu mwaka wa 2025 wizihijwe ku nshuro ya 53 ku rwego rw’Isi, mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 50.

Uyu ni Umukuru w’Umudugudu wa Bwirabo, umwe mu midugudu ntangarugero muri Runda. Yahaga ikaze abashyitsi mu Mudugudu ayoboye.
Bakase umutsima barasangira n’Abashyitsi barazimanirwa.
Ikirahure n’umuvinyo byahahuriye n’akaga, abaturage bishimira gusangira n’abayobozi babo.
Abagore basezeranye, bati twari dufite izina ribi cyane hanze aha mbere y’uko dusezerana ariko ubu tubaye ab’Agaciro, tugize ijambo.
Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide ati murwubake rukomere, mukundane kurusha mbere kandi mwubahane.
Uhagarariye Njyanama y’Umurenge wa Runda, yashimiye abitabiriye ibirori, abasaba ko baba abatangamahoro mu miryango, bakaba ba Nkore neza bandebereho, bityo bubake imiryango izira amakimbirane, izira ikibi.
Abana bato ntabwo batanzwe mu kwizihiza uyu munsi bishimana n’Ababyeyi babo.

 

Abazi ibya Kakawete, aha yariyo gahunda.

 

 

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga