Habura iminsi 3 gusa ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, ahisemo kwegura
Mu gihe byari byitezwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu ayobora inama y’Abaminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Ukwakira 2025, yatunguranye muri iki gitondo ubwo Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangazaga ko Lecornu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Perezidanse y’u Bufaransa, mu biro bya Perezida Emmanuel Macron nibo batangaje ko uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu yamaze gutanga ubwegure bwe muri iki gitondo. Ni mu gihe hari hitezwe ko kuri uyu mugoroba aza gukoresha inama ye ya mbere y’Abaminisitiri,
Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa/AFP, kwegura kwa Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu gutewe n’uko abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bo mu ishyaka ry’aba Républicains bayobowe na Bruno Retailleau bamwamaganye.
Sébastien Lecornu, yeguye kuri uyu mwanya abura gusa iminsi itatu ngo ukwezi kuzure kuko yagiye kuri uyu mwanya ku wa 09 Nzeri 2025. Yashyizweho igitutu n’abamushinja ko benshi mu bagaruwe muri Guverinoma ye ari abayihozemo kandi bafite ibyo banengwa.
intyoza
No Comment! Be the first one.