• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
21/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
21/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
21/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET

Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Umwanditsi
October 21, 2025

Abagize Koperative COABAMARU, batangiye bitwa Aboganyanja(baroba amafi mu kanyaru), baza gusanga igishanga gishobora gukorerwamo ubuhinzi bw’Umuceri bukabungukira kurusha kuroba amafi mu ruzi rutemba cyangwa se ku gihe cy’umwuzuro warwo. Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2025, bateraniye mu Nteko rusange mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Bari biteze gutora Ubuyobozi bwa Koperative birangira nta matora ahubwo habura gato ngo baterane amangumi kuko hajemo ukutumvikana.

Munyakayanza Andereya, umwe mu bagabo wagaragaje igisa no kwigumura ku bwo kutishimira ubuyobozi buriho ndetse nta tinye kwereka abayobozi bo ku Karere n’Umurenge, amarangamutima ye mu mujinya mwinshi, yavugiye mu ruhame ko atemera Ubuyobozi bwa COABAMARU buriho, avuga ko we ahagarariye abaturage bashaka impinduka ariko hahita hazamuka urusaku rwinshi rw’abamwamagana.

Munyakayanza Andereya, ntabwo yabyumvaga kimwe n’abayobozi bari imbere ye kugera ubwo abaturage basakabatse, bateye hejuru bagaragaza ko badashaka kumwumva.

Mu gihe iyi Koperative y’Abahinzi b’Umuceri yavutse mu bahoze ari abarobyi b’Amafi mu gishanga cy’Akanyaru bakaza gusanga Umuceri ariwo wababera igisubizo cyo kwiteza imbere kurusha kuroba, Munyakayanza Andereya avuga ko atabashaka.

Ati“ Igishanga ni icya Leta, ntabwo tugishaka gufatanya n’Abarobyi kuko twamaze kubonako ibyabo bidasobanutse. Tugire Koperative y’Abahinzi kuko ni twebwe benshi, siko twese turi Abahinzi ngo tunarobe”.

Théoneste Ndererimana/ Perezida wa COABAMARU

Théoneste Ndererimana, Perezida wa Koperative COABAMARU ntabwo yemeranywa na Munyakayanza ku migendekere y’iyi nama y’Inteko rusange. Ati“ Dushatse twavuga ko yagenze neza nubwo twari twiteze ko hari bukorwe amatora y’inzego za Koperative bikaba bitabaye”.

Akomeza avuga ko kutaba kw’amatora byatewe n’amategeko ya RCA yabazitiye ariko ko ababishinzwe ku rwego rw’Akarere babitanzeho umurongo kandi bakaba babona ari byo bikwiye kugira ngo amatora azakorwe mu buryo Amategeko abiteganya.

Nubwo ntawe yeruye ngo avuye amazina, ahamya ko mu baje mu nteko rusange hari abari bagamije gusopanya mu nyungu zabo bwite. Ati“ Kuba Amatora atabaye hari ababyishimiye n’abatabyishimiye mu buryo bumwe cyangwa se ubundi. Hariya harimo abantu bafite inyungu zabo bwite bashaka ngo ibintu bigende nk’uko bo babishaka”.

COABAMARU, Koperative ifite Abanyamuryango 317 babarizwa muri Zone 5.

Ku bwa Ndererimana, ashima umurongo wo gusubika Amatora watanzwe n’Ubuyobozi bw’Akarere bufite mu nshingano Amakoperative. Yishimira kandi kuba Amatora atabaye kuko ngo byagaragaraga ko hajemo amashyaka ndetse hari abishyuwe ngo bayitabire.

Ati“ Nanjye ndebye neza, amatora ntabwo yari kugenda neza kuko byari kuba ari amashyaka, ariko buriya umuyobozi aradukoreye cyane, aduhaye Demokarasi. Iyo amatora aba hari gutorwa umuntu hatagendewe ku bunyangamugayo ahubwo hagendewe ku gicuruzwa cyari cyacurujwe mbere cy’uko bahawe ikiraka”.

Laetitia Mukabucyana, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’Amakoperative, Ibigo bito n’ibiciriritse by’Ubucuruzi yabwiye intyoza.com ko COABAMARU bafite icyangombwa cy’Uburobyi bw’Amafi kuko batangiye ari abarobyi ariko nyuma bakaza gusanga igishanga bakoreramo ubwo burobyi bagihinzemo Umuceri ari byo byabaha umusaruro bakiteza imbere kuruta uko bakora uburobyi.

Laetitia Mukabucyana.

Avuga ko nubwo ibikorwa bakoraga(Uburobyi) babyaguriye mu guhinga Umuceri, ngo si byo bari barasabiye icyangombwa. Asanga inama bagiriwe na RCA yo gushaka icyangombwa cya Koperative ihinga Umuceri ariyo y’ukuri kuko Ubuhinzi bw’Umuceri aribwo bufite Imbaraga, bubinjiriza kuruta Uburobyi bakora bitari kinyamwuga.

Laetitia, avuga ko Inteko rusange ya COABAMARU yabaye ariko mu byari ku murongo w’Ibyigwa hakaba hari ingingo imwe y’Amatora atabaye kuko yagonzwe n’itegeko. Ati“ Uko batangiye ari Abarobyi, ntabwo bafi bafite umubare munini. Inteko rusange yabo yari yemewe ariko kwaguriramo Ubuhinzi bw’Umuceri bakazanamo abandi bahinzi byatumye umubare wiyongera ku buryo Inteko rusange itora itari yujuje ibisabwa. Ubundi inteko rusange ihagarariye abandi niyo itorwamo Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi..”. Akomeza avuga ko ariyo mpamvu nyamukuru yo gusubika Amatora.

Nkuko Laetitia abivuga, hagiye gukurikiraho ko buri ZONE muri 5 zigize COABAMARU bagiye kwicara bakitoramo abanyamuryango bahagarariye abandi nkuko itegeko ribigena, abo bakaba aribo bazitabira inteko rusange igomba kuberamo Amatora.

Ahamya kandi ko akavuyo kavutse yari akiteze kuko hari ibyatangiye mbere bya bamwe bagiye bandikira inzego zitandukanye bagira ibyo basaba. Ahamya ko nyuma y’Amatora RCA izinjira mu bugenzuzi kureba Imicungire y’Umutungo n’ibindi bibazo.

Amakuru intyoza.com yamenye ni uko aba bahoze ari Abarobyi kubahuriza hamwe ngo babyaze umusaruro Igishanga cy’Akanyaru bagihingamo Umuceri ari inzira yabaye ndende kuko mu burobyi bakoraga bajyaga bambutsa ibintu birimo n’ibitemewe biva cyangwa bijya hakurya I Burundi. Nyuma, inzego z’Ubuyobozi zitandukanye zarabegereye baraganiriza birangira bakiriye ubutumwa bwiza bwo guhinga umuceri kuruta kuroba kuko ubwo burobyi ni ubwo mu ruzi rutemba rw’Akanyaru n’igihe kuzuye.

Munyaneza Théogène

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5893 Posts

Politiki

4144 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1022 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga