• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
22/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro

Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Umwanditsi
October 22, 2025

Umunyarwanda Dr Sosthène Munyemana w’imyaka 70 y’amavuko ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025 mu rukiko rw’Ubujurire rw’I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu.

Mbere yo kumusabira igihano cy’igifungo cya burundu, Umushinjacyaha yabanje gusobanurira Urukiko ko Amategeko y’u Bufaransa ategeka ko umuntu wishe umuntu umwe ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 30. Yabwiye Urukuko ko kwica abantu benshi itegeko ry’u Bufaransa riteganya igihano cy’igifungo cya burundu.

Imbere y’Abacamanza, Umushinjacyaha yavuze ko nta kindi gihano gikwiye guhabwa Dr. Sosthène Munyemana uretse igihano cy’Igifungo cya Burundu. Akimara gusaba iki gihano, umugore n’umwana muto ba Dr Munyemana bari mu rukiko bavugije induru.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 22 Ukwakira 2025 aribwo uruhande rwa Dr. Sosthène Munyemana rugomba kugira icyo ruvuga nk’icyifuzo ku gihano cyasabiwe uwo bunganira mu mategeko. Nta gihindutse, biteganijwe ko umwanzuro kuri urubanza mu Bujurire uzatangazwa mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira 2025.

Ku wa 20 Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda I Paris rwari rwahanishije Dr. Sosthène Munyemana igihano cy’Igifungo cy’Imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside birimo; Kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’icyaha cyo kugambirira gukora Jenoside.

Ubwo muri 2023 urukiko rwa Rubanda rwamaraga kumuhamya ibyaha bya Jenoside no kumuhanisha Igihano cy’Igifungo cy’imyaka 24, rwamubwiye ko mu gihe yaba yitwaye neza agakora igihano cy’igifungo yakatiwe ashobora kuzasaba kugabanyirizwa cyangwa se koroherezwa igihano yahawe akaba yafungurwa, ariko ibyo akaba yabikora amaze nibura imyaka umunani akora iki gihano(afunze).

Kuri uwo munsi wa Tariki 20 Ukuboza 2023 ubwo urubanza rwaganaga ku gupfundikirwa, Dr Sosthène Munyemana wari usanzwe aza mu rukiko kuburana yigenza agataha, ubwo abagize inteko iburanisha bajyaga kwiherera ngo bagaruke bamusomera ibyaha bimuhama n’igihano bamukatiye, basize bamubwiye ko atemerewe gusohoka mu rukiko nk’uko byari bisanzwe, ndetse Abajandarume bategekwa kuba bamurinze.

Abacamanza ubwo basomaga Ibyaha ahamijwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’I Paris ndetse n’Igihano ahawe, Daphrosa Gauthier, umwe mu bashinze ishyirahamwe riharanira ko abakoze Ibyaha bya Jenoside mu Rwanda baba mu Gihugu cy’u Bufaransa bafatwa bagashyikirizwa Ubutabera, yagaragaje kwishimira imyanzuro kuri uru rubanza by’umwihariko ku gihano gihawe Dr Munyemana Sosthène. Yagize kandi ati “Abanye Tumba ni muruhuke, Ubutabera murabuhawe”.

Dr. Munyemana Sosthène w’imyaka 70 y’amavuko, Iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside/CNLG, yagaragaje ko yavukiye i Mbare muri Komini Musambira( Kamonyi y’ubu) mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama tariki ya 9 Ukwakira 1955. Ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu Mujyi wa Butare, Segiteri ya Tumba cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho yari Muganga w’Abagore.

Munyaneza Théogène

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5895 Posts

Politiki

4146 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga