• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

MINALOC irasaba abayobozi kubanza gusubiza imihigo mu baturage

Umwanditsi
September 1, 2016

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, inteko rusange y’umujyi wa Kigali yateranye, ihuje abayobozi bose kuva ku mudugudu kugera ku buyobozi bukuru bw’umujyi. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis asaba abayobozi kwegera abaturage bakabafasha gukemura ibibazo. Yanongereye igihe cy’icyumweru, abayobozi batarasobanurira abaturage imihigo bahize. Ati “imihigo abaturage batagizemo uruhare iteza ibibazo”.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’imidugudu yose y’umujyi wa Kigali, ba Gitifu b’utugari n’imirenge iwugize na nyobozi z’uturere twose uko ari dutatu. Abajyanama b’ingeri zose kandi bari bahari, kuva ku kagari, umurenge, akarere n’umujyi.

Minisitiri Kaboneka wari umushyitsi mukuru, yasabye abayobozi gusubiza imihigo mu baturage, bakayisobanurirwa. Nubwo igihe bari barahawe cyarenze, yabongereyeho ikindi cyumweru. Agira ati “Imihigo mwongere muyihe abaturage, kuko iyo batayigizemo uruhare iteza ibibazo”.

Bimwe mu bibazo bikunze kuvugwa mu mihigo batagizemo uruhare ni uburyo ishyirwa mu bikorwa. Iyo batazi ibyahizwe, batahereye ku byo bakeneye, bituma ihigurwa ryayo rigorana. Kaboneka ati “mubishatse akarere kanyu kagira 100% mu mihigo”.

Kwegera abaturage udategereje kujya gusaba amajwi

Abajyanama  barasabwa kwegera abaturage, bagafatanya gukemura ibibazo ntibategereze kuzasubirayo bagiye gusaba amajwi. Kaboneka ati “ Niba umukuru w’igihugu yegera abaturage, njyewe ndi iki kutabikora? Wowe uri iki utabikora?”

Bamwe mu bayobozi b'inzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali.

Abayobozi kandi barya ruswa mu gushyigikira imyubakire y’akajagari, nabo baraburirwa. Minisitiri Kaboneka ati “iyo uriye ruswa y’umuturage akubaka, inzego zo hejuru zikamusenyera, amarira ye azakubera umuvumo”. Barasabwa kurenga inyungu zabo bwite, n’iza bamwe mu bo bayobora, maze bakareba inyungu rusange. Ati “Hitamo kwiteranya ufashe abo uyoboye, cyangwa uhitemo kutiteranya ubarohe”.

Abakuru b’imidugudu bishyurirwa Mituweri

Umwe mu bakuru b’imidugudu mu mujyi wa Kigali, abaza impamvu mu ntara bishyurirwa Mituweri, ariko bo ntibibagereho. Ubusanzwe umukuru w’umudugudu n’umuryango we utarengeje abantu batanu, bahabwa ubwisungane mu kwivuza.  Nyamara mu mujyi wa Kigali siko bigenda, kuko benshi muri bo bafite akazi, bakagira ubundi buryo bivuza cyangwa bakiyishyurira. Gusa Minisitiri avuga ko udafite mituweri wese ajya kwiyandikisha akayihabwa.

Iyi nteko rusange nubwo  yateranye bwa mbere, iteganywa n’itegeko; abayobozi b’ingeri zose bagahura bagafatana ingamba. Kuba itarabaga mbere ntibivugwaho rumwe: kutamenya amategeko, ubushake buke bw’abayobozi, uburyo n’izindi mpamvu.

Karegeya Jean Baptiste

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga