• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Abakozi 60 baturuka muturere tunyuranye bahuguriwe ku kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko

Umwanditsi
September 4, 2016

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurengera ibidukikije, ryahuguye ndetse ryibutsa abakozi bashinzwe kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’amashyamba ibijyanye n’inshingano zabo.

Abakozi b’akarere bashinzwe kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’amashyamba bibukijwe ko mu nshingano zabo z’ibanze harimo no kureba ko nta bucukuzi butemewe bukorerwa aho bashinzwe.

Ni ubutumwa bahawe na  Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi , umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda, mu mahugurwa ku mabwiriza y’ubucukuzi bw’amabuye yabaye ku italiki 2 Nzeli 2016 mu kigo cya St André kiri i Kabgayi mu karere ka Muhanga.

Mu bitabiriye aya mahugurwa y’icyumweru kimwe, harimo abashinzwe ubucukuzi n’amashyamba muri buri karere, hakaba n’abashinzwe ibidukikije ku nzego z’uturere.

SP Mbabazi yagize ati:” Iyo tuvuga ku birebana n’ubucukuzi, ni mwe mboni zabwo, niyo mpamvu mbashishikariza kwihatira kurwanya ubucukuzi butemewe”.

Yakomeje agira ati:” Abaturage bazababaza icyo mubamariye nimudakora neza inshingano zanyu zo kurinda ibidukikije. Mwibuke ko ishami rishinzwe kurengera ibidukikije rifite inshingano zo kureba ko ntawe ukora ibyangiza ibidukikije cyangwa ntawe unyuranya n’amategeko arengera ibidukikije, niyo mpamvu mukwiye kujya muduha amakuru y’ahantu hose hagaragara ibyo bikorwa”.

Yabibukije icyatumye ishami ayobora rijyaho n’inshingano zaryo maze abasaba guhora basangira amakuru igihe cyose.

SP Mbabazi, atangaza ko ibyaha byangiza ibidukikije bidakunze kuba byinshi ugereranyije n’ibindi byaha, ndetse ntibizwi nk’ibyaha bibangamiye iterambere ariko avuga ko hatagize igikorwa byazaba ikibazo ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati:”Uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije si ukubahisha amategeko gusa, ifite n’uruhare mu gutanga inyigisho mu byo kurengera ibidukikije ndetse n’amategeko abirengera ndetse inatanga ubukangurambaga ku kubyitaho”.

Iri shami ryashyizweho muri Kamena 2015, rikaba rikora ubugenzuzi mu gihugu hose ku buryo ibidukikije byitabwaho, ritanga amahugurwa ahoraho ku bapolisi mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Iri shami rya Polisi rifite kandi ububasha bwo gufata, gufunga no gukurikirana ibyaha byose bifite aho bihuriye n’ibidukikije.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. boniface says:
    September 5, 2016 at 6:26 am

    Ubucukuzi butemewe ni bubi kuko butuma umutungo w’igihugu ugabanuka hadatangwa imisoro, no kuvunisha inzego z’umutekano zihiga bene abo bacukuzi bacurura mu buryo butemewe, nibyiza rero kuba abacukuzi baturuka mu turere twose twigihugu babashije guhugurwa ububi bwabyo. bukaba bagomba guhugura n’abandi basize iwabo twizereko bizakumira abashakaga kubikora.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga