• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Nyamagabe: Bane bafungiye kunyereza umutungo wa rubanda muri gahunda ya Girinka

Umwanditsi
September 13, 2016

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe ifunze abayobozi b’inzego z’ibanze bane bo mu mirenge ya Mbazi na Kibirizi kubera gucyekwaho kunyereza inka zo muri gahunda ya Gir’inka zagenewe imiryango itishoboye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abo bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha bakurikiranweho.

Yagize ati:”Zimwe muri izo nka zagize ibibazo birimo ubugumba, uburwayi n’ibindi. Iyo abazihawe bagezaga ibyo bibazo kuri abo bayobozi. Izirwaye barazibagishaga, ariko amafaranga bazivanyemo ntibayahe ba nyirazo cyangwa ngo babaguriremo izindi”.

CIP Hakizimana yakomeje agira ati:”Izagumbashye bazakaga abazihawe bakababwira ko bagiye kuzigurisha, maze amafaranga azivuyemo bakabaguriramo izindi, ariko byarangiraga ntazo babaguriye”.

Yavuze ko abakurikiranweho iki cyaha ari Timothy Muhayimana, akaba ashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Mutiwingoma, ho mu murenge wa Mbazi, African Mugiraneza na Thomas Sibomana, aba bombi bakaba bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri uyu murenge.

Yongeyeho ko uwa kane mu bacyekwaho iki cyaha ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, ho mu murenge wa Kibirizi witwa Louis Karenzi.

Asobanura ibya buri wese, CIP Hakizimana yavuze ko  Muhayimana akurikiranweho kugurisha inka eshatu, hanyuma akagaragaza muri raporo  ko zahawe abo zari zigenewe nyamara ntazo bahawe, naho Mugiraneza akaba akurikiranweho kwaka inka enye abazihawe akazigurisha; harimo iyo yabagishije avuga ko irwaye.

Yakomeje avuga ko Sibomana akurikiranweho kwaka inka imwe uwayihawe akayigurisha, naho Karenzi akaba acyekwaho kugurisha inka ebyiri harimo iyo yabagishije.

Uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:”Ibyo abo bayobozi bakoze binyuranije n’inshingano zabo, kandi bidindiza gahunda nk’iyi igamije guteza imbere imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya gir’inka. Bene iyo mikorere igomba kwirindwa no kurwanywa”.

Yasabye abaturage guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru y’abayobozi banyereza ibyabagenewe, ndetse n’abakora ibindi byaha muri rusange.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga