• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ababyeyi barashinjwa n’abana kuba ba nyirabayazana b’ubuzima bubi bwabo

Umwanditsi
October 7, 2016

Ubuzima bubi bwo ku muhanda, bamwe mu bana baburimo, barashinja bivuye inyuma ababyeyi babo uruhare rukomeye mu gutuma babujyamo, bavuga ko batabwihitiyemo.  

“Igiti kigororwa kikiri gito”, uyu ni umugani wa kinyarwanda werekana ko umwana kuva akiri muto aba agomba kwitabwaho bigakorwa bwa mbere n’ababyeyi be ubwabo. Cyakora n’ubwo kenshi biba ngombwa ko abana baba bagomba gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi n’abandi bantu nk’abarezi, ababyeyi nibo bagomba kugira uruhare rwa mbere cyane kuko kurera abana babo aba ari ishingano zabo.

Polisi y’ u Rwanda, isanga iyo bateshutse ku nshingano zabo, ari byo biviramo umwana gukurana imico n’ imyitwarire mibi bityo ntibazashobore kuvamo  abenegihugu  bazima babereye u Rwanda ndetse bashobora gufasha mu iterambere ry’ingo zabo yewe niry’ igihugu; ibi bikaba ari igihombo ku gihugu.

Zimwe mu ngeso mbi zagiye zigaragara mu bana bakiri bato babuze gikurikirana zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ubujura, ubuzererezi cyane cyane guhinduka abana bo mu muhanda.

Polisi kandi nk’urwego rufatanya n’izindi nzego za Leta, yahagurukiye gufatanya nazo mu kurangiza ikibazo cy’abana bo mu muhanda ibicishije mu bukangurambaga bugenewe abanyarwanda n’abafite uburezi mu nshingano, ariko cyane cyane ikagira n’uruhare mu bikorwa nyir’izina byo gukura abana mu muhanda.

Ni muri urwo rwego ku italiki ya 6 Ukwakira 2016, abana 12 barimo babiri b’abakobwa, bose bari hagati y’imyaka 10 na 14 y’amavuko, bakuwe mu muhanda na Polisi , aho bashyikirijwe Minisiteri ifite umuryango mu nshingano zayo ngo bajyanwe mu kigo barererwamo I Gitagata ho mu karere ka Bugesera.

Chief Superintendent of Police(CSP) Rose Muhisoni avuga ko ikibazo cy’ abana bo mu muhanda kireba buri wese kandi ko ku bufatanye bw’inzego zose kigomba gucika, aho yagaragaje ibikwiye kwitabwaho .

Yavuze ko buri gihe ababyeyi bakwiye kugaragariza abana babo urukundo babashakira umwanya uhagije wo kubaganiriza kugirango nabo babashe kubiyumvamo ari nabyo bitera ubwumvikane hagati y’abana n’ababyeyi bakanagera no ku myanzuro y’ubuzima bwa buri munsi bw’ urugo.

CSP Muhisoni yagize ati:” Hakwiye kujya hashakwa umwanya kugirango abana babashe kuganira n’ababyeyi, ni ho bigira indangagaciro zituma bagira ikinyabupfura gikwiye umunyarwanda”.

Yakomeje avuga ko mu bana 12 bavanywe ku muhanda, 6 muri bo bava inda imwe babiri babiri, kandi 80 ku ijana byabo, bakomoka mu turere two mu Mujyi wa Kigali; aha akaba yagize ati:” Nta mubyeyi ukwiye kwitwaza kuba ahugiye mu mirimo itunga urugo nko mu migi aho bazinduka bagasigira abana abakozi babo , bakagaruka baryamye ni ibindi nkibyo”.

Rurangwa (izina ry’irihimbano) w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Gasabo yagize ati:” Navuye iwacu na mushiki wanjye kubera ko umukozi wadusigaranaga yadukubitaga akatwima n’ibyo kurya kandi tukabura uko tubibwira iwacu kuko batahaga twaryamye, bakongera kuzinduka tugisinziriye, tubura uko tubigenza tujya mu muhanda”.

Naho Ayinkamiye( izina ritari ryo), umwana w’umukobwa  w’imyaka 10 yavuze ko yagiye mu muhanda ataye ishuri, kuko mukase yari yaramuvanye mu ishuri ngo ajye arera barumuna be, kandi agahora amukoresha imirimo imuvuna, kandi se  n’abaturanyi ntacyo babikoragaho.

Kuri ibi, CSP Muhisoni akaba avuga ko, kurera abana ari inshingano ya buri wese, nta muntu ukwiye kurebera abana babuzwa uburenganzira bwabo, yaba uwawe cyangwa uw’umuturanyi.

Hashize igihe Leta y’ u Rwanda ishyizeho gahunda yo kugirango abana b’ u Rwanda cyane cyane abana baturuka mu miryango itishoboye babashe kugana iy’ishuri kugira ngo ubujiji bucike burundu kandi binafashe mu kwihutisha iterambere ry’ igihugu

Iterambere rirambye ry’ igihugu rigomba gushingira ku bana bariho ubu. Ni ngombwa rero ko ababyeyi bamenya bakanubahiriza iri hame bafata iyambere mu gufasha uru rubyiruko rw’ u Rwanda kuba abantu bazafasha mu iterambere ryarwo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga