• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Nyuma yo gushyirwa muri Minisiteri y’ubutabera, Polisi yaganiriye na Minisitiri Busingye

Umwanditsi
October 9, 2016

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye unafite Polisi mu nshingano ze, yaganiriye n’Inama y’Ubuyobozi ya Polisi mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru.

Ibiganiro byahuje Inama y’ubuyobozi ya Polisi hamwe na Minisititi Busingye byari byanitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi matageko, Evode Uwizeyimana, umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana, abamwungirije aribo, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi na DIGP Juvénal Marizamunda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Isabelle Kalihangabo, ba Komiseri muri Polisi, abayobozi ba Polisi mu Ntara n’abandi bapolisi bakuru.

Iyi yari inama ya mbere nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ishyizwe mu nshingano za Minisiteri y’Ubutabera mu ivugurura rikomeje gukorwa, aho umukuru wa Polisi yahaye ikaze Minisitiri Busingye anamwereka ubuyobozi bwa Polisi n’ibyo ikora.

Mu ijambo rye, Minisitiri yashimye Polisi y’u Rwanda ku buryo yubatse, ibyo ikora n’urwego rw’ubunyamwuga igezeho.Yabashishikarije gukomeza kwiyubaka yubakira ku ndangagaciro z’amateka yanakomeje kwerekana mu myaka 16 imaze ibayeho.

Yagize ati:”N’ubwo ngikeneye kumenya byinshi mu mikorere ya Polisi, ariko ubushobozi n’ubunyamwuga mu kureba ko amategeko yubahirizwa mbona biri ku rwego rushimishije”.

Yagarutse ku ivugurura ririho maze avugako rigamije guhangana n’ibyaha mpuzamahanga bijyanye n’iterambere rigaragara ku isi.

Aha yagize ati:” Dukeneye gutera imbere mu kugenza ibyaha no gukorera mu mucyo bitewe n’imiterere n’akamaro k’ibyo mukorera abaturage. Mutegerejweho umurimo unoze uva mu gutegura neza ibikorwa byanyu”.

Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje inama ko imiterere y’ivugurura rikomeje izashyira mu buryo iby’ubuzobere no kugabana akazi, mu gihe inzego zo zizakomeza gukorana mu bwuzuzanye. Yijeje inkunga ye kugirango amavugurura arangire mu gihe gito gishoboka ngo ikigendererwa kigerweho.

Minisitiri Busingye, mu magambo akomeye, yamaganye ruswa maze agira ati:” Ruswa ni kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ifite kandi ituma habura ubwigenge, ituma habaho icyuho cyo kuvogerwa n’amahanga, inaniza inzego z’ubuyobozi, itsikamira iyubahirizwa ry’amategeko; ndashaka ko tubirwanya”.

Minisitiri Busingye kandi, yayoboye indi nama yari ihuriweho na Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), ku Kacyiru, bakaba bigiye hamwe ku mavugurura areba impande zombi zose zisigaye zibarizwa muri Minisiteri y’Ubutabera.

Aya mavugurura akaba ari kimwe mu ishyirwa mu bikorwa by’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 10 Kanama 2016 yemeje iby’ivugururwa rya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), aho zanahawe Minisiteri y’Ubutabera mu nshingano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga