• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Abaturage bibukijwe umuco wo kuzigama nyuma y’igikorwa cy’Umuganda

Umwanditsi
October 30, 2016

Umuganda usoza ukwezi k’ukwakira, abawitabiriye bagize igihe cyo kuganira n’abayobozi barimo Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete wabaganirije k’umuco mwiza wo kwizigama.

Igikorwa cy’umuganda ku rwego rw’akarere cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 ukwakira 2016, cyabereye mu murenge wa Runda, Akagari ka Muganza aho nyuma y’umuganda abawitabiriye baganiriye n’abayobozi barimo Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete ari nawe Minisitiri muri Guverinoma ushinzwe akarere ka Kamonyi, akaba yarabaganirije cyane k’umuco wo kwizigamira.

Umuganda wakozwe, hatunganijwe umuhanda werekeza aharimo kubakwa ivuriro ry’amaso n’umufatanyabikorwa w’akarere, hasibwe ibinogo bitari bike muri uyu muhanda ndetse hatunganywa inkengero zawo.

Minisitiri Ambasaderi Claver Gatete aganira n'anabturage.
Minisitiri Ambasaderi Claver Gatete aganira n’anabturage.

Aganira n’abaturage, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yabanje gushimira abaturage bitabiriye umuganda. Yabasabye gushyira imbaraga hamwe bose mu guharanira iterambere ry’akarere ka Kamonyi ariko kandi bakarwanira gufata umwanya wa mbere mu mihigo bityo bagahesha ishema izina ry’abesamihigo.

Minisitiri Gatete, yagarutse cyane ku muco mwiza wo kwizigama ugomba kuranga buri munyarwanda wese wifuza kubaka ejo heza he, wifuza kudatungurwa n’ibibazo by’ubuzima, wifuza amasaziro meza kuri we n’ahazaza heza h’umuryango muri rusanjye babikesheje kwizigamira.

Minisitiri Gatete, yavuze ko umuntu ashaka kubaho ubuzima bwiza agifite agatege, agashaka kandi no gukomeza kubaho ubuzima bwiza mu gihe atagifite agatege cyangwa se mu gihe ageze muzabukuru, ibi ngo abitegura hakiri kare akizigamira.

Abaturage mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda no gutunganya inkengero zawo.
Abaturage mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda no gukora inkengero zawo.

Minisitiri Gatete yagize ati:” Iyo wagize ubwizigame hakiri kare ntukangwa n’ibihe bibi, naho waba ugeze muzabukuru umaze gusaza utungwa n’amafaranga uba warizigamiye, abana bawe umuryango wawe iyo wagize umuco mwiza wo kwizigamira mubaho neza”.

Minisitiri Gatete, avuga ko nyuma y’imirimo itandukanye umunyarwanda akora, aba agomba gutekereza ku kwizigama ahereye k’ubushobozi bwose afite bwaba buke cyangwa bwinshi agakora atekereza ndetse agamije kubaho neza ahazaza.

Abanyakamonyi, bibukijwe kandi na Minisitiri Gatete ko batagomba gusa kubitsa bagamije kuzaka inguzanyo muri Banki cyangwa ibindi bigo by’imari, gutekereza kwiza ngo nino guharanira kugira uko wizigamira bityo gahoro gahoro ukazagobokwa n’ubwizigame wikoreye mugihe uzaba utakibashije.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga