• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana
06/09/25
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
06/09/25
Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
06/09/25
Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n’abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo

Nta mihango idasanzwe izakorwa mu itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Umwanditsi
January 11, 2017

Nkuko byatangajwe na Pasitoro Mpyisi hamwe n’itsinda ayoboye, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ngo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ni tariki ya 15 Mutarama 2017 ariko ngo nta mihango idasanzwe.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017 itsinda riyobowe na Pasitoro Mpyisi rizwi nk’iryagize uruhare mu kujya kuzana umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika, ryagaragarije itangazamakuru ko Gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa bizaba kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 ariko ngo nta mihango idasanzwe.

Pasitoro Mpyisi Ezra, avuga kuri gahunda y’itabarizwa ry’Umwami, yagize ati:” Nta mihango y’umuco idanzwe izakorwa mu gutabariza umwami Kigeli, azatabarizwa uko bisanzwe, ni ukumusezera bwa nyuma, amasengesho hanyuma agatabarizwa. Azatabarizwa i Mwima ya Nyanza ku wa 15 Mutarama 2017”.

Muri iki kiganiro, Pasitoro Ezra Mpyisi hamwe n’itsinda ayoboye, bavuze ko abashaka kuza muri gahunda y’itabarizwa ry’Umwami bazaza ndetse yemwe ngo n’abatarifuzaga ko azanwa gutabarizwa mu Rwanda ngo bazaze nta kibazo.

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, byatangajwe n’iri tsinda ko uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza iruhande rw’imva ya mukuru we, Mutara III Rudahigwa.

Pasitoro Ezra Mpyisi, yabwiye abanyamakuru ko Bushayija Emmanuel watowe n’abiru kuba ariwe uzaba Umwami usimbura Kigeli V Ndahindurwa ko ngo uyu adakwiye gufatwa nk’umwami kuko nta mwami wimikwa n’abantu babiri, yatangaje ko amakuru y’iyimikwa rye bayumvise bari mu ndege bazanye umugogo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5860 Posts

Politiki

4111 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga