• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gatsibo: Hatashywe ku mugaragaro sitasiyo za Polisi 10 zuzuye

Umwanditsi
February 3, 2017

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith ari kumwe n’uwa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki ya 2 Mutarama 2017 batashye ku mugaragaro inyubako nshya 10 za sitasiyo za Polisi mu karere ka Gatsibo harimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera.

Izi nyubako zose zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo. Zifite amacumbi y’abapolisi, ibiro, aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bafungira abagore n’abagabo.

Izo nyubako zose hamwe zuzuye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 87.

Guverineri Kazayire Judith ageza ijambo ku bitabiriye iki gikirwa cyo gutaha izi nyubako.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa mu murenge wa Nyagihanga hanatashywe imwe muri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda, umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba, yashimye abaturage kubera uruhare runini bagize mu kubaka sitasiyo ya Polisi. Yakomeje avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo ya Polisi bitanga umusaruro mwiza mu gukumira ibyaha kuko abaturage babigiramo uruhare.

Yagize ati:” ibi bituma tugera ku iterambere, kuko iyo nta mutekano uriho iterambere ntirishoboka. Niyo mpamvu ibyo dukora byose tubifatanya n’abaturage kandi tukaba hafi yabo; ku buryo habaho no kubungabunga umutekano wabo”.

Sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga mbere y’uko yubakwa, ndetse n’izindi; abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe babaga bafite ibibazo bifuzaga ko Polisi yabakemurira. Ibi rero byaberaga imbogamizi bamwe batashoboraga gukora urugendo rurerure bityo bikaba byatuma ibyaha bimwe na bimwe bidahanwa.

IGP Emmanuel K Gasana, yashimye cyane abaturage uruhare rwabo muri ibi bikorwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nawe yashimye abaturage agira ati:” ibi ni bimwe mu by’umwihariko w’u Rwanda, aho abaturage bumva neza akamaro k’umutekano ndetse n’uruhare rwabo mu kuwusigasira. Turashima ubufatanye n’uruhare mwagize mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi.

Yakomeje avuga ko kwibungabungira umutekano bigerwaho iyo habayeho ubufatanye n’abaturage. Aha yagize ati:” mureke twubake ubufatanye bukomeye bushingiye cyane cyane ku guhanahana amakuru kandi duharanire ko uyu murenge uba icyitegererezo muri aka gace mu kugira umutekano usesuye. Umutekano utangirira ku kwirindira umutekano kuri wowe ubwawe, hagakurikiraho kumva ko nawe urindiwe umutekano hanyuma ukarinda na bagenzi bawe b’abaturanyi”.

Abaturage ba Gatsibo babyinnye bishimira itahwa rya sitasiyo ya Polisi begerejwe.

Umwe mu baturage witwa Mpagazehe Hussein wagize uruhare mu iyubakwa rya sitasiyo ya Polisi ya Nyagihanga yagize ati:” ubwo habagaho igitekerezo cyo kubaka iyi sitasiyo, nk’abaturage twacyakiriye neza cyane. Mu gutangira twabumbye amatafari ibihumbi 44, dushaka imodoka izadufasha mu mirimo y’ubwubatsi, dukusanya imifuka 30 ya sima, n’ibindi n’ibindi.

Yongeyeho ko uretse no gushaka ibyo bikoresho, abaturage ubwabo bagize n’uruhare mu kubaka iyo sitasiyo ya Polisi binyuze mu muganda w’abaturage kugera yuzuye.

Inyubako y’ibiro bya Polisi mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko mu mirenge 14 igize aka karere, 10 niyo ifite sitasiyo za Polisi. Yagize ati:” intego yacu ni uko buri murenge wose ugomba kugira sitasiyo ya Polisi ndetse n’amacumbi y’abapolisi mbere y’uko uyu mwaka urangira”.

Yakomeje agira ati:”kuba  ibyaha byaragabanyutse cyane mu mwaka ushize ; turasanga byaraturutse kuri izi sitasiyo za Polisi zegereye abaturage”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga