• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
19/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
19/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Abapolisi baganirijwe ku mikoranire y’itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
February 9, 2017

Abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali mu mashami atandukanye bahuguwe ku mikoranire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kubahiriza itegeko ryo kubona amakuru.

Ubu bumenyi babuhawe ku itariki 8 Gashyantare 2017 mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kiagali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, afatanyije n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.

Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali. Kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura (RMC) Emmanuel Mugisha.

ACP Badege, yabwiye abo bapolisi ko Itangazamakuru rigira uruhare mu kubumbatira umutekano binyuze mu butumwa bwo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ibyaha.

Yagize ati:”Polisi irinda ahabereye icyaha, kandi igakusanya amakuru y’ibimenyetso byacyo; mu gihe ku rundi ruhande Itangazamakuru riba rishishikajwe no kubona amakuru yo kumenyesha abaturage. Izo nzego zihuriye aho hantu zishaka amakuru, zisabwa gukorana neza kugira ngo hatagira urubangamira urundi; ariko na none ibyo bigakorwa hashingiwe ku mategeko agenga buri ruhande.”

Aya mahugurwa yabaye ku wa 8 Gashyantare 2017 aje akurira andi; kandi atanga umusaruro ugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura yashimye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa nk’aya ndetse n’ibiganiro igirana n’Itangazamakuru bigamije kunoza imikoranire.

Yagarutse ku burenganzira bw’Abanyamakuru bwo kubona amakuru, ndetse n’Amakuru batemerewe guhabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru.

Ingingo yaryo ya 4 ivuga ko mu makuru Umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange, kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no  kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’ubuyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.

Mugisha yagize ati,”Kwima amakuru, cyangwa kubuza Umunyamakuru uri mu kazi wubahirije amategeko ni ukubangamira uburenganzira bwe bwo kuyabona; ariko kandi ni no kubuvutsa abari kuyamenyeshwa.”

Yibukije abakora uyu Mwuga (Itangazamakuru) ko igihe cyose bari mu kazi bagomba kwambara Ikarita y’akazi ibaranga itangwa n’Urwego abereye Umunyamabanga; kandi bakirinda kuyikoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda ifite Abavugizi ku rwego rw’Intara no mu Mujyi wa Kigali. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha no koroshya itangwa ry’amakuru ayerekeye.

Ikoresha kandi imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa byayo bya buri munsi no gutanga serivisi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga