• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro

Nyamagabe: Batawe muri yombi na Polisi bakekwaho kwihanira umuntu bikamuviramo urupfu

Umwanditsi
March 8, 2017

Abantu bagera kuri bane mu karere ka Nyamagabe, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bazira gukubita umugabo bikamuviramo urupfu aho bamushinjaga kwiba inkavu.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho kwihanira bagakubita umuntu bakekagaho kwiba inkwavu 5 bikamuviramo urupfu.

Uwakubiswe bikamuviramo urupfu ni Bikorimana Jean, wari utuye mu murenge wa Mbazi, akaba yarakubiswe n’abaturage bari barangajwe imbere n’abantu 4, ubu bakaba barafashwe bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yamaganye ibi byakozwe n’aba baturage, avuga ko bagomba kumenya ko kwihanira bihanwa n’amategeko,anasaba abaturage gucika ku muco wo kwihanira, ahubwo abafitanye ibibazo n’amakimbirane bakihutira kubimenyesha inzego z’ibanze cyangwa iza Polisi, byananirana bakitabaza ubutabera ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti.

Yavuze kandi ko aba bane bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Bikorimana bazashyikirizwa ubutabera kandi ko nibigaragara ko hari abandi babigizemo uruhare nabo bazafatwa.

Aha yavuze ati:”Iperereza rirakomeje, hagize undi bigaragara ko yagize uruhare mu rupfu rwe nawe tuzamufata ashyikirizwe ubutabera.”

Yakomeje avuga ko niyo wafatira mu cyuho umuntu akora icyaha utagomba kumwihanira. Aha yavuze ati:”Abantu bamenye ko kwihanira ari umuco mubi kandi bitemewe mu Rwanda. Kwica umuntu utamuhaye amahirwe ngo yisobanure ntibyemewe.”

Ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15).

Naho iyo uwakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5900 Posts

Politiki

4151 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga