• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kigali: Abantu 18 barimo n’abagore 8 batawe muri yombi na Polisi bazira ibiyobyabwenge

Umwanditsi
March 16, 2017

Abantu 18 barimo abagore 8 bakekwaho kuba abacuruzi b’ibiyobyabwenge bafatiwe mu mikwabu itandukanye mu karere ka Nyarugenge na Kicukiro beretswe itangazamakuru mu rwego rw’uko Polisi y’u Rwanda ikomeje gutanga ubutumwa no gukaza ibikorwa byo gukuraho inzira y’ikwirakwizwa ryabyo.  

Abakekwa bose bafatiwe mu mirenge ya Gitega, Rwezamenyo, Nyarugenge y’akarere ka Nyarugenge n’umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro; bakaba barafatanywe ibiro bigera muri 300 by’urumogi.

Mu bafashwe, harimo abacuruzi b’urumogi bari banafite ububiko bwasanzwemo imifuka 6, abandi bakaba bari baracukuye imyobo munsi y’aho baryama , bagatabamo ingunguru za plastiki bakarubikamo.

Umwe mu bafashwe witwa Uwamahoro Marie Ange yafatiwe ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK aho yari agemuye udupfunyika 120 ku mufungwa wari waje kwivuza; akaba yari yarucagaguriye mu dupfunyika duto duto tuzwi nka bule z’amashashi, maze avanga na litiro 5 z’amata mu kajerikani.

Abandi ni abana b’abakobwa babiri b’imyaka 17 na 18 bava inda imwe bo mu murenge wa Rwezamenyo basanganywe udupfunyika 4000 bahishe mu ngunguru twavuze haruguru bari baratabye mu mwobo bacukuye munsi y’uburiri bwabo.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege  yavuze ko imbaraga nyinshi zikoreshwa ngo ibiyobyabwenge bicike kandi bizakomeza, ari nayo mpamvu ababicuruza bakomeje kubifatanwa.

ACP Badege yagize ati:” Byavuzwe ko ikiro kimwe cy’urumogi kivamo utu dupfunyika 100, dushobora kunyobwa n’abantu 200, abo bose bakangizwa n’ikiro kimwe; turahamagarira abanyarwanda gusiba inzira binyuramo kugirango iki kibazo kirandukire mu mizi.”

Yakomeje agira ati:” Ubukangurambaga n’ibikorwa birwanya ibiyobyabwenge byita cyane cyane mu kubikumirira mu nzira yabyo. Muri iri rugamba, ni byiza ko abaturage babigize ibyabo kandi bakaba isoko ya mbere y’amakuru y’ababigemura, ni intambwe nini yatewe.”

Polisi itangazako, n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge birimo kugabanuka, ku ruhande rumwe bitewe n’inyigisho zo gukumira no kurwanya ibyaha zitangwa, ku rundi ruhande mu bafatwa,   umubare w’abagore wariyongereye ugereranyije no mu gihe cyashize.

Kenshi abagore bakunze gufatwa batwaye ibiyobyabwenge mu byansi by’amata, bapfumuye ibihaza babitwayemo cyangwa babihetse mu mugongo nk’abana bakanabatwikira.

Kuri ibyo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Nadine Umutoni Gatsinzi, yavuze ko ubusanzwe abari n’abategarugori bafatwa nk’abarangwa n’indangagaciro n’umuhate mu kurwanya ibintu nk’ibi.

Yagize ati:” Icya mbere, kubicuruza ni icyaha, giteza umutekano mucye mu miryango, kirayisenya kandi kigira ingaruka ku myitwarire y’abayivukamo.”

Yavuze ati:” Umubyeyi w’umunyarwanda niwe mutima w’umuryango n’igihugu muri rusange, aba afite inshingano zikomeye zo guha uburere bwiza abana. Umugore agomba guharanira izo ndangagaciro, kugumana icyo cyubahiro kandi agafatanya na Polisi kurwanya abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge kugirango dutabare abana bacu n’ahazaza h’igihugu.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga