• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abanyarwanda bakoresha inkwi n’amakara babonewe igisubizo kirambye

Umwanditsi
May 11, 2017

Uruganda rutunganya umuceri rwa mukunguri ho mu murenge wa Mugina, rugaragaza ko rumaze gutera intambwe yo gushakira abanyarwanda ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara bityo ngo ukaba n’umusanzu mu kubungabunga amashyamba yibasirwaga hashakwa inkwi n’amakara.

Uziel Niyongira, umuyobozi mukuru w’uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri avuga ko nyuma yo kugira uruganda ruwutunganya kandi w’ubwoko butandukanye, basanze ngo ibishihwa cyangwa ibishogoshogo by’umuceri nabyo bagomba kubibyaza umusaruro ariwo w’ibicanwa (Briquette) bigomba gusimbura amakara n’inkwi.

Agira ati:” Uruganda rwacu rwatangiye rutunganya umuceri ariko ubu turi gutunganya n’ibiwukomokaho, ibishishwa biwukomokaho tuwutunganya tubikuramo ibicanwa byiza twakwita amakara (Briquette) bije kuba igisubizo cyiza cy’inkwi n’amakara byari bimenyerewe gukoreshwa, bikaba n’uburyo bwo gufasha mu kurinda iyangizwa ry’amashyamba abantu bashakamo inkwi n’amakara.”

Aho ibi bicanwa (Briquette)bitunganyirizwa.

Niyongira avuga ko bamaze gushyira Toni zisaga 800 ku isoko kandi ngo abazikoresheje bakaba barashimye ibi bicanwa bavuga ko biruhura, bikuraho imvune zo gushaka inkwi n’amakara, ko bidateza umwanda ndetse bikaba bihendutse kuko ngo ikiro gikura amafaranga 60 y’u Rwanda.

Niyongira Uziel, avuga ko ibi bicanwa ari igisubizo cyiza mu kwihutisha guteka, bikaba igisubizo cyiza kandi mu kuzigama amafaranga kuko bidahenze ugereranije n’inkwi n’amakara, avuga ko inkwi ziguze nka miliyoni kuri ibi bicanwa usanga ari nk’ibihumbi 600 kandi byo bikazirusha kumara igihe kirekire.

Ibicanwa (Briquette) byamaze kuva mu mashine ibitunganya.

Uyu muyobozi kandi, avuga ko kugeza ubu abakiriya benshi bafite ari amagereza na bimwe mu bigo by’amashuri, avuga ko abanyarwanda bose baramutse bahagurukiye gukoresha ibi bicanwa(Briquette) byafasha cyane mu kubungabunga amashyamba ntiyangizwe, kuzigama amafaranga batangaga ku inkwi n’amakara, isuku aho bakorera n’ibyo bakoresha ndetse bagakoresha igihe gito bateka ugereranije n’icyo bakoresha.

Briquette yafashwe n’umuriro/ Photo internet

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga