• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Perezida Robert Mugabe, abamubeshyera gusinzirira mu nama bafite ibibazo

Umwanditsi
May 12, 2017

Umukambwe Robert Mugabe uyobora Zimbabwe ngo burya bamubeshyera gusinzirira mu nama, mu birori kandi ngo aba ahisha amasoye urumuri, aba ayaruhura. Umuntu wese umusebya agakwirakwiza amakuru y’uko aba asinziriye ngo agiye kujya akurikiranwa abihanirwe n’amategeko.

George Charamba, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano zayo akanaba umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Zimbabwe Robert Mugabe, yatangaje ko uyu mukambwe uyoboye igihugu igihe kitari gito ndetse akaba ageze mu myaka 93 y’amavuko abeshyerwa ko akunze gusinzirira mu nama cyangwa ibirori aba arimo hirya no hino.

Charamba, yatangaje ko Perezida Robert Mugabe burya agaragara nk’usinziriye ngo sibyo, ahubwo ngo aba ahungisha amaso ye urumuri rwinsi kuko atabasha kurwihanganira, mu gihe abatari bacye bakunze kunenga uyu mukambwe uyoboye Zimbabwe gusinzirira mu ntebe iyo ari mu nama cyangwa ibirori, gusa abenshi bavuga ko byaba biterwa n’izabukuru.

George Charamba yagize ati ” Perezida ntabwo ashobora kwihanganira urumuri rwinshi, Ibi rero aba akora si ugusinzira ahubwo aba yubika amaso kugira ngo ayaruhure kubera kunanizwa n’urumuri rwinshi.”

Uyu muyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Robert Mugabe akaba n’umuvugizi w’ibire bya Perezida, yatangarije ikinyamakuru cya Leta ya Zimbabwe ko biyamye uwo ariwe wese ukwirakwiza amagambo asebya umukuru w’Igihugu avuga ko akunda gusinzira, yanavuze kandi ko uzabifatirwamo wese azakurikiranwa.

Perezida Robert Mugabe, ku myaka 93 y’amavuko arateganya kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe mu matora ateganijwe umwaka utaha ubwo azaba asoje iyi manda ayoboye. Robert Mugabe amaze imyaka 37 ku butegetsi kuko yabugiyeho mu 1980, inshuro zitari nke mu gihugu cye humvikana imyigaragambyo hirya no hino y’abamusaba ko yarekura ubutegetsi hakayobora ugifite imbaraga ariko ntabikozwa,  abamushyigikiye nabo bamwereka ko bamuri iruhande.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga