• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi bo mukarere basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku Isi

Umwanditsi
May 20, 2017

Igihe cy’ibyumweru bigera kuri 2 abapolisi 45 bo mu bihugu byo muri kano karere bamaze iminsi bahugurwa ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bwa UN ndetse n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bize ndetse bunguka byinshi, intego ngo ni uguhugura abagera kuri 720.

Abapolisi 45 bo mu bihugu byo muri aka karere,  kuwa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri, ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye n’ubw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Aya mahugurwa yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri;  mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu karere ka Rwamagana.

Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, yashimiye abarimu ndetse n’abayitabiriye kubera imyitwarire myiza n’umuhate bagaragaje kugera amasomo arangiye.

Yavuze ko akamaro k’aya mahugurwa ari ugutuma aka karere kagira amahoro n’umutuzo, ntikarangwemo amakimbirane anyuranye; ndetse n’abo bapolisi bakagira ubumenyi buhagije bwatumwa habaho kuyakumira ataraba.

CP Nshimiyimana yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukomeza gutanga ubwo bumenyi ku bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino; bityo isi ikarushaho kugira amahoro n’umutekano.

Yavuze kandi ko kubera ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu guharanira amahoro ku isi,

Yashimiye kandi umutwe w’Inkeragutabara muri aka karere (EASFCOM) ndetse n’igihugu cya Noruveje  kuba barahisemo u Rwanda ngo rwakire aya mahugurwa ndetse no kuba barafashije mu migendekere myiza yayo.

Kari Marie  Kjellstad wo mu gihugu cya Noruveje ndetse akaba n’umujyanama wihariye wo mu mutwe w’inkeragutabara muri aka karere, we yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bungutse ubumenyi buhagije buzatuma ubutumwa bazoherezwamo buzakorwa neza.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dinah Kyasimire, uyobora ishami ry’abapolisi mu mutwe w’inkeragutabara muri aka karere, yavuze ko bafite intego yo kuzahugura abapolisi 720 bo mu bihugu byo mu karere ku buryo bazafasha mu butumwa bw’amahoro mu bihugu  hirya no hino.

Naho Superintendant of Police (SP) Tesiima Catherine wafashaga mu migendekere myiza y’aya mahugurwa, yavuze ko afitiye icyizere abayitabiriye mu kuzashyira mu bikorwa ibyo bayungukiyemo.

Police Constable Rose Wangeci Munyiri, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ukomoka muri Kenya; yashimiye abagize uruhare bose kugira ngo bahabwe ayo mahugurwa.   Yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukora kinyamwuga akazi basanzwe bakora mu bihugu byabo ariko by’umwihariko mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bazoherezwamo. ThisAbitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani, Somaliya, Ethiopiya, na Comores.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga