• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes

Dr Frank Habineza yashyikirije ibyangombwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Umwanditsi
June 12, 2017

Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda( The Democratic Green Party of Rwanda Dr Frank Habineza yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibyangombwa bisabwa umuntu ushaka kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora  ateganijwe muri Kanama 2017.

Ahagana ku isaha ya saa yine n’iminota 30 zo kuri uyu wambere tariki 12 Kamena 2017 nibwo Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda( The Democratic Green Party of Rwanda) akaba anashaka kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu binyuze mu matora ateganijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017 yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’amatora ku Kimihurura ajyanye ibyangombwa bisabwa ushaka guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu.

Dr Frank Habineza ageze mu mbuga ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, yari avuye mu modoka.

Ibyangombwa byose asabwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora yabiyishyikirije uvanyemo ikarita y’itora yasanze mubyo yitwaje ntayo yazanye bityo akaba yagiye atayitanze ariko asezeranya Komisiyo ko bidatinze araba ayibagejejeho byaba none mu masaha ari imbere cyangwa undi munsi cyane ko hakiri igihe.

Prof. Kalisa Mbanda perezida wa Komisiyo y’igihu y’amatora mu Rwanda n’abo bari kumwe mu kwakira ibyangombwa bya Dr Frank Habineza, yavuze ko ibyo uyu mugabo Dr Habineza asabwa haburamo gusa ikarita y’itora amusaba ko yashaka uko ayizana igasanga ibindi byangombwa yatanze bityo bikaba biruzuye agategereza icyemezo cya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu gutangaza abakandida bazaba bemerewe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganijwe muri Kanama.

Dr Frank Habineza, ageze mu cyuma yari ategererejwemo yakiriwe na Prof. Kalisa Mbanda Perezida wa NEC.

Dr Frank habineza nyuma yo gushyikiriza ibyangombwa Komisiyo y’igihugu y’Amatora, yatangarije itangazamakuru ko ubu agiye mu kwitegura gahunda yo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe azaba abyemerewe na Komisiyo ko kandi yiteguye intsinzi.

Yagize ati:” Ishyaka ryacu ni ishyaka ry’impinduka ya Politiki mu Rwanda, komisiyo yakiriye ibyangombwa byacu, dutegereje umwanzuro wabo, turiteguye neza cyane ndetse buri kimwe cyose kiri ku murongo, Dufite amahirwe arenga 51%, twizeye ko bazadutora.”

Dr Habineza ari mu modoka atashye.

Dr Frank Habineza, yakomoje ku mbogamizi we n’ishyaka rye bagiye bahura nazo aho atunga cyane agatoki ubuyobozi bw’inzego zibanze mu kwigiza nkana zishyiraho amananiza, zivuga ko zitazi iri shyaka, ibi akavuga ko biterwa ahanini n’uko ngo hafi ya bose mu nzego zibanze ari nabo bahagarariye RPF-Inkotanyi ari nayo ifite ubutegetsi. Atangaza kandi ko icyari gikomeye kwari ukubona ibyangombwa bisambwa, ko nyuma yo kubitanga bagiye kurwana no kuzatsinda urugamba basigaranye. Dr Frank Habineza n’ishyaka rye nibo babimburiye abandi mu gushyikiriza ibyangombwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Dr Frank Habineza, aha yari asubiye mu biro by’ishyaka akoreramo ku Kimironko.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5804 Posts

Politiki

4055 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga