• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Kamonyi: Umukozi wo murugo yafashwe agiye kujugunya abana 2 arera muri Nyabarongo

Umwanditsi
June 28, 2017

Abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 4 n’uwimyaka 2 y’amavuko barohowe mu mazi y’umgezi wa Nyabarongo ubwo bari bamaze gutabwamo n’umukozi ubarera aho ndetse nawe ngo yari munzira zo kwiyahura ngo abakurikire.

Ahagana saa saba ishyira saa munani z’uyu munsi tariki 28 Kamena 2017 umukozi wo murugo witwa Ernestine Munezero wo mukigero cy’imyaka 23 y’amauko yagiye kuroha abana babiri b’abakobwa yareraga mu mugezi wa Nyabarongo,  ku bw’amahirwe abana batabawe barohorwa ntacyo bari baba.

Ibi byabaye ubwo ngo umwana umwe w’imyaka ine muri 2 arera yari avuye ku ishuri maze ageze murugo umukozi ubarera atazuyaje ashyira umwe mu mugongo undi kunda maze ngo yurira moto yerekeza iya Nyabarongo kubaroha ariko ngo nawe agamije kubakurikira.

Aba bana b’abakobwa 2 umwe w’imyaka 4 n’uwimyaka 2 y’amavuko, ni ab’umugabo witwa Ngendahimana Peter, utuye mu murenge wa Runda mukagari ka Gihara. Uyu ubwo yaganiraga n’intyoza.com yatangaje ko yatunguwe bikomeye n’ibyo uyu mukozi yari amukoreye n’igihe bamaranye. Avuga kandi ko nta kibazo na kimwe yari azi bafitanye mu gihe cy’imyaka hafi ine bari bamaranye amukorera.

Mahirwa Alexis, umusore wagize uruhare mu kurohora aba bana ndetse no kwiruka kuri uyu mukobwa wari wikanze abantu akiruka, yatangarije intyoza.com ko ubwo yanyuraga ku muhanda yerekeza Nyabarongo iruhande rw’ikizenga kitari gito cy’amazi kiri mukibaya cya Nyabarongo impande y’uruzi neza ngo yumvise induru y’umwana maze we n’undi musore bari kumwe bareka ibyo bari bagiyemo byo kureba umupira biruka bajya gutabara.

Avuga ko yarohoye umwana umwe, akabona kwiruka kuri uyu mukozi wo murugo kugeza amufashe mu gihe mugenzi we yarimo arohora undi mwana wari usigaye mu mazi. Avuga kandi ko uyu mukozi wo murugo yamubwiye ijambo rimwe gusa ngo ni amurekure yiyahure ngo kuko umukoresha we yanze kumwishyura.

IP Kayigi Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yemereye intyoza.com ko uyu mukozi wo murugo witwa Ernestine Munezero ari mu maboko ya Polisi aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda.

IP Kayigi, avuga kandi ko nka Polisi bagikora iperereza ngo bamenye byinshi ku mpamvu zaba zateye uyu mukozi kujya kuroha abana yareraga muri Nyabarongo, avuga kandi ko uburyo ubw’aribwo bwose bwakoresha nta nahamwe umuntu yemerewe kwihanira cyangwa se kwihimura kabone nubwo yaba yari afitanye ikibazo n’abakoresha be. Asaba by’umwihariko abantu bose mu gihe bafite ikibazo kwegera Polisi cyangwa izindi nzego zibegereye bakazibwira aho gufata umwanzuro ugayitse, utemewe n’amategeko wo kwihanira cyangwa se kwihimura.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga