• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Ntabwo nahunze, nta bwoba nagize bw’ibyagombaga gutangazwa-Kandida Mpayimana 

Umwanditsi
July 10, 2017

Philippe Mpayimana, umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe muri Kanama 2017 nyuma yo kugera ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali, aratangaza ko atari yarahunze Igihugu, ko ndetse nta bwoba yari afitiye ibyagombaga gutangazwa na NEC.

Kandida Mpayimana philippe, ubwo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2017 ahagana saa saba z’amanywa yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe, yatangarije intyoza.com ko urugendo yagoze bitavuga ko yari asize u Rwanda, ko ahubwo umutima we wari wasigaye mu Rwanda, avuga ko kuba agarutse ari ibyishimo.

Kandida Mpayimana, asohoka ku kibuga cy’indege aho abagenzi gaje basohokera.

Ku bacyetse ko yahunze Igihugu, yagize ati:” Abacyetse yuko ngiye, ni bamwe bacyeka ko kujya hanze ari uguhunga, nyine bibe isomo yuko umuntu ashobora gukenera kujya hanze igihe abifitiye ibyangombwa akagenda. Nta kintu gitangaje na gito kirimo kidasanzwe, ntuye muri Diaspora niho naje gutanga Kandidatire nturutse ariko kandi ngatura no mu Rwanda, ni ukuvuga ko mfite inturo ebyiri, hari ayandi madosiye nayo yihutirwa yo mu rwego rw’umuryango cyangwa se mu rwego rw’imibereho muri kiriya gihugu nagombaga gukemura, nta kibazo. Ni nacyo mba nifuriza abantu mvuga nti abari mu Rwanda bajye hanze, ugiye hanze nti bahite bavuga ngo arahunze, uri hanze nawe naza mu Rwanda akore ibyo azanye ntibahite bavuga ngo arayobotse, bibe ubuzima busanzwe.”

Kandida Mpayimana, yakiriwe na bamwe mu bari bamutegereje.

Kandida Mpayimana, avuga ko agenda yasize yujuje ibyangombwa yasabwaga, ko komisiyo yari ifite uburengenzira bwo kubikemanga, gusa na none avuga ko hari abamufasha yari yasizeho ngo mu gihe hagira igikenerwa bagikore byihuse, ibi avuga ko ari nabyo byamubashishije kubona amanota, kuba atarakoze wenyine. Atangaza kandi ko yiteguye neza guhanganira umwanya w’Intebe y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga