• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yapfuye, Ubushinwa bushinjwa uburangare

Umwanditsi
July 13, 2017

Liu Xiaobo, umushinwa w’umwanditsi w’ibitabo akaba n’Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa muntu yapfuye azize indwara, Amerika yashyize mu majwi igihugu cye cy’Ubushinwa kugira uburangare mu rupfu rwe.

Liu Xiaobo, umwanditsi akaba yari n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’ubushinwa, yapfuye. Nyuma y’urupfu rwe, Leta z’unze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu byashinje Leta y’Ubushinwa uburangare ku rupfu rwe banasaba ubushinwa guhita burekura, umupfakazi wa Xiaobo, umaze igihe afungishijwe ijisho iwe mu rugo.

Liu Xiaobo, ni umwe mu Bashinwa bagaragaje kutaripfana ku bijyanye n’ihinduka ry’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe kandi rigendera ku mahame ya gisosiyaliste mu Bushinwa.

Xiaobo, yagiye afungwa mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2009, ashinjwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’Ubushinwa. Mu mwaka 2010, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ariko arinze yitaba Imana ataragishyikirizwa kuko yarakiri muri gereza.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, nkuko iyi nkuru dukesha ijwi rya Amerika ikomeza ibivuga, Leta y’Ubushinwa yagiye ishyirwa mu mwajwi, ishinjwa kutita ku buzima bw’uyu mukambwe. Mu gitondo, cy’uyu munsi tariki 13 Nyakanga 2017 ni bwo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Shenyang, mu mujyi wa Liaoning mu Bushinwa, ku myaka 61 y’amavuko. Yazize indwara ya kanseri y’umwijima.

Leta y’Ubushinwa yashizweho urupfu rwe, hagendewe kukuba atarahawe amahitamo y’aho ajya kwivuriza ubwo yaratangiye kuremba. Cyane ko aho yarafungiwe atahabwaga ubuvuzi buhagije nk’umurwayi wa kanseri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga