• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
22/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro

Kamonyi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatawe muri yombi azira Ruswa

Umwanditsi
August 7, 2017

Silas Sengoma, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyanza, mu murenge wa Nyarubaka yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi. Akurikiranyweho Ruswa y’amafaranga yatse umuturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyanza mu murenge wa Nyarubaka bwana Silas Sengoma, kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2017 ahagana ku isaha y’i saa sita z’amanywa yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho Ruswa.

Sengoma, yatawe muri yombi ubwo yiteguraga kwakira amafaranga ya Ruswa angana n’ibihumbi 20 y’u Rwanda. Aya mafaranga yari yayatse uwitwa Kayitare Fabien watemesheje ishyamba yari afitiye icyangombwa cyo gutema ariko akaba yashakaga kubipakira imodoka abikura aho byatemewe.

Amakuru atangazwa na Polisi y’u Rwanda ahamya ko uyu Gitifu w’Akagari yasabaga uyu muturage Ruswa amutegeye ku cyangombwa cyo gutwara ibikomoka ku mashyamba atari afite. Aya mafaranga ibihumbi 20 yamwakaga, yasangaga andi yamwatse mbere angana n’ibihumbi birindwi y’u Rwanda, yo yayahawe anyujijwe kuri Mobile Money (yoherejwe kuri telefone).

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yatangarije intyoza.com ko itabwa muri yombi ry’uyu mu Nyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ari impamo ko kandi afunzwe.

IP Kayigi, atangaza kandi ko mu gihe tugezemo ngo ntawe utazi neza ko Ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, ko kandi nta muntu numwe uyifatirwamo ngo bimugwe amahoro. Yagize ati” Umuyobozi mu kazi ukora ibintu nk’ibi ntabwo aba ari mu nshingano yatumwemo, ntabwo aba akorera umuturage, ibi aba abikora ku giti cye, aba yatandukiriye yarenze kuri za ndangagaciro z’umuyobozi mwiza ugomba kuyobora abaturage mu cyerekezo cyiza.”

Akomeza ati” Bene uyu muyobozi ntaho yageza umuturage, ni nayo mpamvu abaturage badakwiye kujya batinya kugaragaza abantu nk’abangaba ngo ni uko ari umuyobozi. Basubiza igihugu inyuma, ibyo baba bakora sibyo baba baratumwe, ntabwo biri mu nshingano baba barahawe, Ruswa ni”Kirazira” n’undi wese wabitekereza mu gihe tugezemo ni uwo kwamaganwa na buri wese.”

Sengoma Silas, watawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, yafatiwe mu kagari ka Ruyanza ayobora, umudugudu wa Kanombe, umurenge wa Nyarubaka. Nyuma yo gutabwa muri yombi yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Musambira aho ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5895 Posts

Politiki

4146 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga