• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Abagororwa 37 biciwe muri gereza, Iperereza ryatangiriye ku bacungagereza

Umwanditsi
August 17, 2017

Ubwicanyi bw’abagororwa 37 bivugwa ko bwakozwe hagati yabo ubwabo, bwabereye muri gereza ya El Rodeo mu gihugu cya Venezuwela kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2017. Iperereza ryahise ritangira by’umwihariko ku bacungagereza.

Ubwicanyi bwahitanye abagororwa 37 muri gereza ya El Rodeo mu gihugu cya Venezuwela abandi bagakomereka, bwabaye kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2017. Ubu bwicanyi bwavugishije abatari bacye ndetse buhagurutsa ubuyobozi butangira iperereza.

Umushinjacyaha wa Leta, yatangaje ko yohereje abashinjacyaha babiri mu gikorwa cy’iperereza kuri ubu bwicanyi ku gira ngo hasuzumwe niba abashinzwe gucunga gereza nta ruhare baba bagize muri ubu bwicanyi.

Imiryango ibiri mpuzamahanga ishinzwe kurengera uburenganzira bw’abagororwa ariyo; Una Ventana a la Libertad na Observatorio Venezolano de Prisiones, nkuko amakuru dukesha Le Monde abitangaza, yatangaje ko abagororwa bishwe bose ari abari bafungiye muri iyi gereza.

Ubu bwicanyi bwabereye muri iyi gereza iherereye mu majyepfo y’iki gihugu cya Venezuwela, bivugwa ko intandaro yabwo yaba ahanini iterwa ngo n’umubare munini w’abagororwa barenze ubushobozi bw’abagomba kwakirwa n’iyi gereza.

Ubu bwicanyi bwahitanye abagororwa 37 ndetse abasaga 18 bagakomereka, si ubwambere bubaye muri gereza z’iki gihugu, mu kwaka wa 2016 nabwo ngo habaye ubwicanyi nkuko imirango imwe nimwe itagengwa na leta yabitangaje irimo na Una Ventana a la Libertad aho itangaza ko intandaro ari umubare mu nini w’abagororwa urenze ubushobozi bwa za gereza zibakira.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga