• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Muhanga: Ukekwaho gutekera imitwe abanyeshuri yatawe muri yombi

Umwanditsi
August 18, 2017

Umugabo w’Imyaka 23 y’amavuko, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga aho ngo yatekeraga imitwe abanyeshuri abizeza kuzabishyurira amashuri ariko bakabanza kugira ayo bamwishyura.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga yafashe uwitwa Nkundabera Bosco ukekwaho kwambura abanyeshuri amafaranga ababeshya kubarihira amafaranga y’ishuri biciye mu mushinga witwa EPR abereye Umukozi nk’uko yababeshyaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko nyuma y’iperereza byagaragaye ko uwo mushinga ari baringa.

Yasobanuye uburyo uyu mugabo w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ubwo bwambuzi, agira ati” Yabwiraga abanyeshuri ko azabarihira amafaranga yose y’ishuri; ariko ko bagomba kumusubiza  kimwe cya kabiri cy’ayo yatanze agashyirwa kuri Konti y’uwo mushinga. Yavugaga ko azahabwa abandi banyeshuri. Abayamuhaye yabahaye inyemezabwishyu z’inyiganano z’Amabanki atandukanye akorera mu Rwanda.”

IP Kayigi, yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe ku itariki 16 Kanama 2017 biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’umwe mu bana yambuye ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda akoresheje ayo mayeri.

Yagize ati”Uwo mubyeyi yatahuye ko uwo mugabo ari Umutekamutwe ubwo yamuhaga inyemezabwishyu y’inyiganano itariho kashe y’ibyo bihumbi 30. Yakemanze iyo nyemezabwishyu, ajya kubaza Banki iyitirirwa niba ari yo yayitanze. Umwe mu bakozi bayo yamubwiye ko batayizi; ni ko guhita abimenyesha Polisi. Kugeza ubu abantu babiri ni bo bamaze kuregera Polisi ko bambuwe amafaranga n’uyu mugabo muri ubwo buryo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yongeyeho ko ubwo Polisi yamufataga yamusanganye inyemezabwishyu 24 z’inyiganano z’Amabanki atandukanye zigaragaza ko yarihiye abanyeshuri amafaranga y’ishuri angana n’ibihumbi 531, 100 by’amafaranga y’u Rwanda;  bakaba ariko baragombaga kumuha kimwe cya kabiri cyayo; ni ukuvuga agera ku bihumbi 265, 550 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Yavuze ko uyu mugabo yafatanywe kandi Kashe enye z’inyiganano z’Ibigo by’amashuri bitandukanye, Imashini ifotora impapuro na Mudasobwa.

Nkundabera afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye; ndetse n’ibyo bikoresho yafatanywe ni ho bibitse mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yasabye buri wese kurangwa n’ubushishozi kugira ngo yirinde kwamburwa ibye na bene aba batekamutwe bizeza rubanda inyungu z’uburyo butandukanye bagamije kubacuza utwabo.

Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga