• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi: Ukekwa kwiba amafaranga ku batanga Serivise za Mobile money yacakiwe na Polisi

Umwanditsi
September 15, 2017

Miruho Isiaka afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu karere ka Kamonyi akekwaho kwiba amafaranga kuri Konti z’abatanga serivisi za Mobile Money bakorera muri aka karere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali yafashwe ku itariki 14 Nzeli 2017 afite Irangamuntu y’uwitwa Gasabubu Jean Damascene ibaruweho nimero ya telefone (Konti) yoherejweho ibihumbi 898 by’amafaranga y’u Rwanda yabikujwe mu buryo bw’ubujura kuri Konti z’abantu batatu batanga izi serivisi zo kubitsa no kohererezanya amafaranga.

Yavuze ko umwe yibwe ibihumbi 679, undi yibwe 146; naho uwa gatatu yibwe ibihumbi 73.

Yagize ati,”Mu minsi ishize aba batatu babuze amafaranga kuri Konti zabo batanga ikirego kuri Polisi; hanyuma ikurikiranye isanga amafaranga bibwe yaroherejwe kuri nimero ya telefone ibaruwe kuri Gasabubu. Polisi yaramushatse kugeza imufashe; hanyuma imusatse imusangana iyo rangamuntu.”

IP Kayigi yagarutse ku buryo abakora ubu bujura babigenza agira ati,”Baza nk’abandi baje kwaka serivisi. Kubera ko baba bagenzwa no kwiba bakora uko bashoboye kose bakamenya umubare w’ibanga ukoreshwa n’utanga izo serivisi.”

Yakomeje agira ati,”Iyo bamaze kuwumenya babwira uzitanga ko bashaka kubikuza cyangwa kubitsa amafaranga kuri Konti zabo; hanyuma bahabwa telefone ngo bashyiremo umubare wabo w’ibanga bakiba amafaranga kuri Konti z’urimo kubaha serivisi kubera ko baba bamenye umubare w’ibanga ukoreshwa n’utanga serivisi za Mobile Money. Iyo abo bajura bamaze kuyiba bahita bayohereza ku yindi Konti.”

Yagiriye inama abatanga izi serivisi agira ati,” Umubare w’ibanga ugomba kumenywa gusa na nyirawo. Ni ibanga nyine.  Abatanga serivisi za Mobile Money, Tigo Cash na Airtel Money bagomba gukora ibishoboka byose ntihagire uwundi uwumenya; kandi uwibwe akwiriye kubimenyesha Polisi mu maguru mashya.”

IP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abandi bakekwaho gufatanya na Miruho gukora iki cyaha.

Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga