• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Kagina: Umugabo ateye mugenzi we icyuma mu mara

Umwanditsi
October 28, 2017

Mu mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Kagina mu murenge wa Runda, Umugabo witwa  Simacye Jean Claude ateye icyuma mu mara mugenzi we bbivugwa ko banafitanye amasano.

Ahagana ku i saa kumi nimwe zishyira saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba wa tariki 28 Ukwakira 2017 mu mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Kagina ho mu murenge wa Runda, umugabo Mushimiyimana François atewe icyuma na Simacye Jean Claude  upima inzoga zirimo urwaga muri  uyu mudugudu.

Umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yageraga aho uru rugomo rubereye, ari uwateye mugenzi we icyuma twasanze atwawe na Polisi kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe uwatewe icyuma yatwawe ku kigo nderabuzima cya Gihara ngo avurwe. Umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yageraga ku kigo nderabuzima ntabwo yabashije kubonana n’uwatewe icyuma kuko yarimo yitabwaho n’abaganga.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com bayitangarije ko intandaro y’uru rugomo yaturutse ku kuba uwatewe icyuma yabwiraga nyiri akabari basanzwe banafitanye amasano ngo afunge akabari batahe kuko yabonaga yasinze atagishoboye akazi.

Amakuru intyoza.com ikesha abaturage baganiriye nayo, bavuga ko uyu Mushimiyimana Jean Claude watewe icyuma asanzwe akora ku kigo cy’urwunge rw’amashuri kitiriwe mutagatifu Yohani, asanzwe ngo arangiza akazi akaza gufasha uyu wamuteye icyuma bavuga ko ari Nyirarume.

Umuyobozi w’aka kagari ka Kagina, Bwana Nzaramba ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yamuhamagaraga ku murongo wa terefone ngendanwa, yemeje aya makuru ndetse atangaza ko bikiba nawe yatabajwe agahita ahagera agafatanya n’abaturage gutabara ari nako batabaza Polisi nayo yahise ibatabara.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga