• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abantu 3 binjizaga urumogi mu mujyi wa Kigali batawe muri yombi na Polisi 

Umwanditsi
December 5, 2017

Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza 2017, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafatiye mu murenge wa Nduba akarere ka Gasabo abasore 3 binjizaga urumogi mu mujyi wa Kigali.

Abafashwe ni  Maniraguha Jean  Pierre, Dusabumuremyi  na  Ntahombaye Aboubakar, bakaba barafatanywe ibiro 54 byarwo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko bamenye amakuru ko hari imodoka iri gupakururira urumogi mu murenge wa Nduba bahita bajya gufata abari barupakiye.

Yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko hari imodoka imaze gupakururira urumogi mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu rugo rw’uwitwa Maniraguha Jean Pierre, duhita tujya kubafata dusanga rwari ruvuye mu karere ka Kirehe.”

SP Hitayezu yakomeje ashimira abaturage cyane ku ruhare rwabo mu gufasha Polisi y’u Rwanda  mu guta muri yombi abakora ibyaha, anagira inama abagifite umuco wo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ntacyo bibagezaho uretse kubahombya.

Yagize Ati:”Turashimira cyane abaturage ku ruhare rwabo mu gufasha Polisi mu guta muri yombi abanyabyaha, ikindi kandi turashishikariza abantu kureka gukora ibyaha cyane cyane aba bacuruza ibiyobyabwenge kuko nta kintu byabagezaho uretse kubafata bagafungwa n’amafaranga baba bashoyemo akabapfira ubusa”.

Abafashwe n’imodoka bakoreshaga bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba akarere ka Gasabo mu gihe iperereza rikomeje.

Ku itariki ya 3 Ukuboza kandi 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yafatiye mu Murenge wa Gahara, akagari ka Murehe umudugudu wa Dagaza uwitwa Mutabazi Amrani w’imyaka 41 afite ibiro 5 by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

No mu karere ka Muhanga Umurenge wa Muhanga akagari ka Tyazo, ku itariki ya 3 Ukuboza 2017 hafatiwe uwitwa Niyonsaba Fiacre w’imyaka 26 nawe afite ibito 8 by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri Miliyoni 5

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga