• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Impanuka ikomeye yangije imodoka babiri barakomereka bikabije

Umwanditsi
January 15, 2016

Mu ikorosi ry’i Gihinga umanuka uva ku karere ka Kamonyi wenda kugera kuri banki y’abaturage ya Runda Taba impanuka yangije imodoka bikomeye umushoferi na kigingi we barakomereka bikabije.

Ahagana isaa tanu z’amanywa nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Dyna RAC881F ikoreye impanuka ikomeye mu ikorosi ryo munsi y’akarere ka Kamonyi hafi na Banki y’abaturage ya Runda Taba .

iyi modoka yari ivuye i Muhanga gupakira amatafari , yari itwawe n’umushoferi witwa Kubwimana Faustin ari kumwe na Kigingi we witwa Mbarushimana Faustin bose bakaba bakomeretse bikomeye.

Imbangukiragutabara
Imbangukiragutabara

intyoza.com ikigera aho impanuka yari ibereye , abari bahari bavuga ko imodoka ishobora kuba yagize ibibazo bya feri bityo kubera ari mu ikorosi imodoka imanuka mu mukingo munsi y’umuhanda ihita ishwanyagurika .

ubutabazi bw’imodoka z’imbangukiragutabara ebyiri imwe yari iturutse Kigali indi iturutse Remera Rukoma nizo zakoze akazi ko gutabara abakomeretse uko ari babiri umwe yerekezwa Kigali undi yerekezwa Remera Rukoma.

Polisi yo mu karere ka Kamonyi hamwe n’ingabo nibo bari ahabereye iyi mpanuka mu rwego rw’ubutabazi ndetse no gufasha umutekano cyane ko n’abaturage nabo bari bahuruye ari benshi bari aho impanuka yabereye.

Uko imodoka yabaye
Uko imodoka yabaye

 

Munyaneza Theogene

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga