Abantu 46 baguye mu mirwano yahuje ingabo za Kongo Kinshasa n’inyeshyamba

Mu gice cya Kivu y’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo Kinshasa, abantu 46 nibo babarurwa ko baguye mu mirwano yahuje ingabo za kongo Kinshasa n’inyeshyamba z’aba Mai Mai mu mprera z’icyumweru cya tariki 3 Gashyantare 2019.

Ingabo za kongo Kinshasa kuri iki cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 zatangaje ko mu gace ka Butembo-Beni na Masisi ho m’uburasirazuba bwa kongo habaye imirwano mu mpera z’icyumweru dushoje ikagwamo abantu 46 b’aba Mai-Mai, barimo kandi n’abasirikare batatu barimo umusirikare mukuru umwe.

Ingabo za Kongo Kinshasa, zatangaje ko mu cyerecyezo cya Butembo na Beni, zashenye ibirindiro bibiri by’izi nyeshyamba biri ahitwa Kalingati na Pakuba. Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko aha haguye inyeshyamba zigera kuri 30 z’aba Mai-Mai nk’uko Major Mak Hazukay yabitangaje.

Mu gice cya Masisi ahitwa Bashali Mokoto, abagera muri 5 barishwe mu gihe abandi bagera muri 7 bakomeretse mu mirwano yahuje inyeshyamba za NDC-Renove za Guidon na APCLS za Janvier Kalahiri.

Mu gice kandi cya Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu, inyeshyamba zigera kuri 11 zahasize ubuzima. Iyi mibare yose y’abapfuye uyiteranije ingana n’abantu 46 baguye mu mirwano mu gihe cya week end gusa.

Igice cy’uburasirazuba bw’igihugu cya Kongo Kinshasa ni hamwe mu hahangayikishije abantu batandukanye by’umwihariko imiryango mpuzamahanga ihakorera aho ikibazo cy’umutekano muke uterwa ahanini n’imitwe yitwaje intwaro ihaboneka gikomeje kuba ingorabahizi.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →