• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Abanyamusanze, basabwe gukumira no kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Umwanditsi
August 6, 2016

Umuyobozi w’akarere ka Musanze yasabye abatuye b’aka karere gufatanya mu kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimaba Jean Claude yasabye abatuye aka karere kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo no kudahishira abarikora.

Ubu butumwa, yabutanze Taliki 3 Kanama 2016 mu nama yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Nkotsi.
Yababwiye ko ihohoterwa ryo mu ngo ahanini rigira ingaruka ku bagore n’abana abasaba ko buri gihe batanga amakuru y’ingo zibanye nabi cyangwa zirangwamo ihohoterwa.

Yarababwiye ati:”Umugabo cyangwa umugore uhohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bana babo ndetse n’abandi babana mu rugo. Kutumvikana hagati yabo biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi no kuhakorera ibyaha bitandukanye nko kunywa ibiyobyabwenge”.

Yongeyeho ati:”Amakimbirane nk’ayo ateza umutekano mucye, haba mu bagize umuryango no mu baturanyi babo, ibyo bikagira ingaruka ku iterambere. Murasabwa rero kudaceceke igihe mubona ahagaragara ihohoterwa iryo ariryo ryose”.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira Yababwiye ko amakimbirane mu miryango ahanini aterwa no gusesagura imitungo, ubusinzi cyane cyane bw’abagabo butuma banakubita abo bashakanye.

IP Ntiyamira, yasabye abo baturage kujya batanga amakuru ku mirongo itishyurwa yashyizweho, ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe abana kuri 116; ajyanye n’irishingiye ku gitsina 3512, cyangwa bakagana sitasiyo za Polisi zibegereye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga