Abapolisi b’aba ofisiye bato 429 binjiye mu mubare w’abapolisi b’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda, yungutse abapolisi b’aba Ofisiye bato 429 barimo ab’igitsina gore 55 baje gufatanya na bagenzi babo gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano.

Igishari mu kigo cy’amahugurwa cya polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana Intara y’uburasirazuba, kuri uyu wa gatanu Taliki ya 29 Nyakanga 2016 hashojwe amahugurwa y’abapolisi b’aba ofisiye bato 429 barimo ab’igitsina gore 55.

Aya mahugurwa yashojwe none, ni icyiciro cya munani mu bamaze kuhanyura. yatangiye Taliki ya 4 Gicurasi 2015, yari amaze igihe kigera hafi ku mezi 15 aho mubayatangiye batandatu muribo batabashije kuyarangiza ku mpamvu zitandukanye.

Aya mahugurwa, umubare w’abayatangiye bose wari 435, muri aba harimo abanyamahanga 14, aho Namibiya yari ifitemo 2, Sudani y’amajyepfo yari ifitemo 10 hanyuma Uganda nayo yari ifitemo abapolisi 2 u Rwanda rukiharira abasigaye.

Muri aba bapolisi barangije amasomo yabo yo kurwego rw’aba Ofisiye bato, icumi muribo ni abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

aha barimo babakoresha indahiro.
Aha barimo babakoresha indahiro.

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikigo cya gishari, amahugurwa yatanzwe yari agamije kongerera umumenyi n’ubushobozi abari abapolisi no guha abari abasiviri ubumenyi bw’ibanze bujyanye n’inshingano z’aba ofisiye bato muri Polisi.

Asoza aya masomo, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana,yavuze ko aya masomo ari ingirakamaro kuri Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati:” Amahugurwa nk’aya ni ingirakamoro kuri polisi y’igihugu cyacu, yongerera ubumenyi abapolisi bigatuma barushaho kuzuza neza inshingano nyamukuru Igihugu n’abanyarwanda babatezeho, iyo nshingano ikaba ari iyo kurinda neza umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu hose”.

Bamwe mu bapolisi barangije amasomo y'aba ofisiye bato muri Polisi.
Bamwe mu bapolisi barangije amasomo y’aba ofisiye bato.

Minisitiri Sheikh Musa Fazil, yasabye abapolisi barangije, kurangwa n’umurava, gukorera mu mucyo, kurangwa n’ubunyangamugayo baharanira ko amategeko amategeko yubahirizwa no gufasha abaturarwanda kuba mu gihugu gifite umutekano kandi kitihanganira abanyabyaha.

Minisitiri Fazil, yibukije kandi ko amahugurwa nk’aya ashimangira amahitamo abanyarwanda bakoze yo gushyira umutekano ku isonga rya byose aho yakomeje avuga ko intandaro yabyo ari uko bazi neza ikiguzi cyo kutagira umutekano.

Ifoto y'urwibutso ku bapolisi barangije hamwe n'abayobozi.
Ifoto y’urwibutso ku bapolisi barangije hamwe n’abayobozi.

Mu izina rya Perezida wa Repuburika, Minisitiri Musa Fazil Harelimana, yambitse abapolisi barangije amasomo yabo uko ari 429 Ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →