• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Amajyepfo: Ibyumba by’Amashuri byubatswe byagabanyije ubucucike n’ingendo ariko hari abagikora ingendo ndende 

Umwanditsi
July 22, 2022

Bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri barashimira Leta yabegereje amashuri biciye mu iyubakwa ry’Ibyumba bishya ndetse bikaba byaragabanyije ingendo abana babo bakoraga, ariko bakagaragaza ko hari bamwe bagikora ingendo ndende bajya gushaka amashami yo kwigamo.

Uwineza Debola afite imyaka 19 yiga muri Gs Musumba yo mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi yemeza ko ibyumba bishya byatumye urugendo yakoraga rugabanuka kuko yahisemo kwiga mu ishuri rimwegereye.

Yagize ati”Twarishimye baduhaye aya mashuri yegereye iwacu kuko navaga hano mu karere ka Muhanga nkajya kwiga mu Ruyanza ryo muri Kamonyi ariko bazanye amashuri hano mpita nza kwiga hano kandi ntabwo ngikerererwa  iyo ngiye ku ishuri kandi twari benshi duhuje ikibazo none cyarakemutse”.

Mugenzi Thierry afite imyaka 17 yiga mu ishuri rya Gs Mata riherereye mu karere ka Muhanga, yemeza ko ibyumba byubatswe byatumye bamwe mu banyeshuri batongera kuva mu ishuri bitewe nuko biga kure, ndetse no mu ishuri ntabwo bakicara ku ntebe ari batanu kandi mbere yakoraga hafi ibirometero 5 kugenda gusa.

Yagize ati” Kuva ibi byumba byakubakwa ntabwo abanyeshuri bakiva mu ishuri nkuko byari bisanzwe kubera kwiga kure, twese twiga neza kandi ntabwo tukicara turi benshi ku ntebe kandi byanagabanyije ingendo twakoraga batarubaka ibi byumba kuko nibura nakoraga urugendo rw’ibirometero 5 kugenda gusa, none ibaze ibirometero 10 byose ku munsi “.

Rudasingwa Jean Pierre ni umubyeyi ufite umwana wigaga hakurya y’uruzi muri Ngororero, yemeza ko umwana we byamugoraga kubera ko uruzi rwa Nyabarongo iyo rwuzuraga yaburaga uko ataha. Ibyumba bishya byatumye aza kwiga hafi mu murenge wa Mushishiro mu kagali ka Tyazo. Yemeza ko byanamugoraga gukurikirana imyigire ye.

Kuki hari abagikora ingendo ndende bajya kwiga ?

Agasaro Diane, atuye mu murenge wa Muhanga avuga ko akora nibura ibirometero 7 byo kugenda agiye kwiga mu rwunge rw’Amashuri rwa Kabgagi B kubera ko ishami yahawe ariho yarisanze. Asaba ko hakongerwa amashuri y’Uburezi bw’imyaka 12.

Yagize ati” Ubu undeba, mva mu rugo nibura ahagana saa kumi nimwe n’igice za mu gitondo nkakora nibura ibirometero 7 ngiye kwiga i Kabgayi kuko niho nabonye ishami bampaye, ariko aho ntuye nkikijwe na 9Ybe gusa. Hakwiye gushyirwa 12Ybe bikagabanya ingendo dukora”.

Ndindabahizi Protegene, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa  Munyinya ruherereye mu karere ka Muhanga yabwiye intyoza.com ko ibyumba byubatswe byafashije kugabanya ubucucike kuko bitarubakwa nibura ishuri ryicaragamo abanyeshuri 75 ariko bimaze kubakwa baba 42 kubera amashuri mashya yavutse anegerezwa aho batuye harimo ishuri ryisumbuye rya Vunga na Makera yatumye ubucucike bugabanuka ku kigero cya 50%. Akomeza yemeza ko bitewe n’imiterere y’ibice bimwe na bimwe bituma hari abana bagikora ingendo ndende bajya gushaka aho biga.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee avuga ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2020-2021 hubatswe Ibyumba  663, hanavuka ibigo 30 bishya, ariko hari ibindi bigo 8 byari ku rwego rw’Amashuri abanza bigirwa amashuri y’Imyaka  12 (12 Ybe) bigabanya ingendo ndetse n’ubucucike buva hejuru y’abanyeshuri 70  mu ishuri bugera ku banyeshuri 49, “nubwo nibura twakagombye kuba dufite abanyeshuri 46 bonyine mu cyumba“.

Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko mu bijyanye n’ibyumba hakenewe byinshi ariko buri mwaka nibura hubakwa ibyumba ndetse uyu mwaka hazubakwa ibyumba 8, kugira ngo bifashe abakora ingendo ndende.

Mu karere ka Muhanga mu mwaka wa 2020 -2021 hubatswe ibyumba 388, Ubwiherero 555 n’Ibikoni 121, ibi byumba bikaba bigabanyijemo ibice harimo ibyumba 282 byubatswe na Leta, Ibyumba 8 byubatswe na Bureau social de Development n’ibyumba 98 byubatswe ku nkunga ya banki y’Isi .

Visi Meya Mugabo Gilbert

Ibyumba 388 byose, byatwaye asaga Miliyari 2,6 (2.599.600.000 frw) kuko buri cyumba cyabarirwaga agaciro ka Miliyoni 6.700.000frw, ariko ku byumba byubatswe na Banki y’Isi, Buri icyumba cyabaga kibariwe asaga Miliyoni 8 bivuze ko byatwaye nibura asaga miliyoni 784.000.000 frw.

Gusa, hari n’andi mashuri yagiye ahangwa mashya mu rwego rwo kugabanya ingendo n’ubucucike mu karere ka Muhanga kuko hubatswe amashuri mashya 15 harimo afite ibyiciro byose kugera kuri 12Ybe, usibye amashuri 3 atagira amashuri abanza. Amashuri 2 yavuye ku cyiciro cy’amashuri abanza ajya ku cyiciro cy’amashuri y’imyaka 12 (12Ybe) naho amashuri 5, ava ku cyiciro cy’Amashuri y’imyaka 9 (9Ybe) ajya ku mashuri y’Imyaka 12 (12Ybe), ibyatumye ubucucike bugabanuka ndetse n’ingendo zakorwaga ziragabanuka.

Muri aka karere ka Muhanga hari ibyumba bisaga 192 bigomba gusazurwa kuko  bishaje ndetse hanakenewe amashuri 2 rimwe mu murenge wa Cyeza na Nyabinoni mu rwego rwo kugabanya ingendo, hakenewe ibindi byumba 134 mu rwego rwo kugabanya ubucucike, hari kandi ibindi byumba 393 byo gusana bishaje ababyigiramo byashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko na none hakaba hakenewe ibyumba 147 kugirango abana bige igitondo n’ikigoroba. Ubucucike mu mashuri bugeze ku bana  51 mu cyumba kimwe kandi Minisiteri y’Uburezi isaba ko hajyamo abanyeshuri 46 mu cyumba kimwe.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga