Amerika yarekuye imfungwa 2 zari zifungiye i Guantanamo

Nyuma y’imyaka 14 bafungiye i Guantanamo, leta zunze ubumwe za Amerika zabarekuye nta rubanza mugihe cy’iyo myaka yose.

Abagabo 2 b’abanyalibiya, uwitwa Omar Khalif Mohammed Abu Baker hamwe na Salem Abdu Salam Ghereby, nyuma y’imyaka 14 bafungiye muri gereza ya Guantanamo nta rubanza barekuwe.

Hari kuri uyu wa mbere Taliki ya 5 Mata 2016, ubwo Leta zunze ubumwe za Amerika zarekuraga aba bagabo bakomoka mu gihugu cya Libiya aho bahise boherezwa mu gihugu cya Senegal.

Nk’uko iyi nkuru dukesha ijwi rya Amerika ibivuga, ngo muri iyi gereza ya Guantanamo haba hasigayemo imfungwa 89, mu gihe perezida wa Amerika Barack Hussein Obama arimo ashaka ko Manda ye igomba kurangira umwaka utaha izarangira nta mfungwa zikibarizwa muri iyi gereza.

Iyi gereza yagiye ivugwamo ibijyanye n’iyicarubozo, ubu Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) rirashimira ubushake bwa perezida Hussein Obama rivuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko iyi gereza igiye gufungwa.

Gereza ya Guantanamo yari ifungiyemo izi mfungwa zahoze zitavuga rumwe n’uwahoze ari Perezida wa Libiya kadafi, iherereye mu gihugu cya Cuba.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →