Batatu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko batazigera bihanganirwa. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 14 Kanama 2019 Polisi ifatanye abantu batatu ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Abafashwe ni  Rutayisire Bill Ronard w’imyaka 21 wafatiwe mu karere ka Nyabihu afite udupfunyika 389 tw’urumogi, mu karere ka Nyagatare hafatirwa Semabumba Emile  w’imyaka 28 na Nkizumutoni Theophile w’ imyaka 32 bafite ibiro bine (4) by’urumogi n’aho mu karere ka Gasabo mu rugo rw’umuturage hafatiwe udupfunyika 264.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko mu bikorwa byo kurwanya ibyaha bikorerwa mu muhanda abapolisi ubwo bari mu muhanda Rubavu- Musanze bafashe Rutayisire Bill Ronard afite ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ Ahagana saa 20h30 ubwo abapolisi bari mu kazi bahagaritse imodoka yavaga Rubavu yerekeza i Kigali isangamo Rutayisire afite urumogi udupfunyika 389 yaruhetse  mu mugongo. Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Mukamira.”

Yakomeje abwira abantu ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ingaruka zabyo arimbi cyane haba kubifatiwemo, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “ Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi mbi kubifatiwemo harimo gufungwa, kubura amafaranga yashoye, gusigira umuryango ibibazo byinshi kuko usigara ukwitaho mu gihe amategeko yaguhannye. Buri wese akwiye kumva ko kubirwanya ari inshingano ze.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara yakomeje agira inama abaturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko amategeko yakajijwe kubifatiwemo, akabasaba gushaka ibindi bakora byabateza imbere kuruta kwishora mu byaha.

Yongeyeho ko igihugu gikeneye urubyiruko ruzima rutashegeshwe n’ibiyobyabwenge kuko arirwo mizero y’ejo hazaza, buri wese abe ijisho rya mugenzi we atangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa bitaraba.

Mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana nawe yavuze ko ku makuru yatanzwe n’abaturage mu murenge wa Rwimiyaga hafatiwe  Semabumba Emile na Nkizumutoni Theophile bafite ibiro bine by’urumogi babitwaye kuri moto RB 819R bagiye kubicuruza.

Yagize ati “Ku makuru twari tumaze guhabwa n’abaturage ko hari abantu bambukije umugezi wa Akagera ibiyobyabwenge, Polisi yahise ibashakisha irabafata ubwo bari bamaze kurira moto babijyanye ku bicuruza, duhita tubashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara yakomeje aburira umuntu wese ugishaka kwishora mu biyobyabwenge ko atazihanganirwa, agashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo bariya bantu bafatwe, akabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guteza umutekano muke aho byagaragaye niho harangwa ibindi byaha byinshi bitandukanye birimo ubujura, gufata kungufu, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byinshi.

Polisi ikaba isaba buri muntu wese gufata iyambere mu kubirwanya hatangirwa amakuru ku gihe kugira ngo bibashe gukumirwa.

Twabibutsa ko umuturage wo mu karere ka Gasabo urumogi arirwo rwafatiwe mu rugo iwe naho we akabasha gucika ubu akaba agishakishwa.

Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →