Freddie Figgers: Yatoraguwe mu mwanda akiri uruhinja, aba umuherwe wahimbye ikoranabuhanga

Freddie Figgers yahawe mudasobwa ye ya mbere afite imyaka icyenda. Yari ishaje kandi ntiyakoraga ariko yabaye intango y’urukundo rw’ikoranabuhanga ryamuhinduye umuvumbuzi, rwiyemezamirimo n’umuherwe mu bijyanye n’itumanaho, ibintu bacye bari gutekereza ko byamubaho nyuma y’ubuzima bwe bwari bukomeye mu ntangiriro. ( Ni ubuhamya bw’inkuru y’ubuzima bwari bushaririye bw’uyu muherwe ariko bwamugize ukomeye ubu. Inkuru dukesha BBC).

Ntugatume uburyo ubayemo busobanura uwo uri we.” Iyo ni inama imwe rwiyemezamirimo w’imyaka 31 y’amavuko Freddie Figgers ashaka kugira abandi. Igihe yari afite imyaka umunani, yabajije se, Nathan, uburyo yavutsemo, ndetse igisubizo yahawe ntiyakibagiwe.

Freddie akiri muto.

Yagize ati, “Umva ngiye kubikubwira ntaca ku ruhande, Fred. Nyoko ukubyara mu nda, yaragutaye, kandi jyewe na Betty Mae, ntitwashakaga kukujyana mu mazu arera abana noneho tukugira uwacu, kandi uri umuhungu wanjye,”.

Freddie yatowe aho yari yaratawe hafi y’iyarara, aho bata imyanda akiri uruhinja mu cyaro cya Florida. Avuga ati “Igihe yambwiraga ibyo, nagize nti, ‘Ok ndi umwanda,’ kandi numva ko ntashakwa. Ariko yamfashe ku rutugu rwanjye aravuga ati, ‘Umva, ntuzatume ibyo bigukoroga’.

Nathan Figgers yakoraga mu mirimo yo gusana naho Betty Mae Figgers yari umuhinzikazi. Bari batuye I Quincy, agace k’icyaro karimo abantu 8.000 mu majyaruguru ya Florida, kandi bari mu myaka ya za 50 igihe Freddie yavukaga mu 1989.

Bari barareze abandi bana benshi, ariko bafashe icyemezo cyo gufata Freddie igihe yari amaze iminsi ibiri avutse, bamurera nk’umuhungu wabo. Freddie avuga ko bamuhaye urukundo rwose yashakaga ariko abandi bana bo muri Quincy bashoboraga kuba abagome.

Agira ati: “Abana baransererezaga banyita, ‘Umwana w’iyarara’, ‘Umuhungu w’ibishingwe,’ ‘Nta muntu ugushaka’, ‘Urasa nabi”. “Nibuka mva muri bisi y’ishuli rimwe na rimwe abana bazaga inyuma yanjye bakamfata bakanta mu myanda bakanseka”.

Nathan Figgers, na Freddie bari kumwe na Betty Mae (iburyo).

Byageze aho se akajya ajya ku mutegerereza aho bisi yahagararaga akamuherekeza mu rugo, ariko abana bamwazaga na Nathan, Freddie yibuka, bavuga, ‘Ha ha, reba uriya musaza n’akabando”.

Mu gihe Freddie yari ahangayitse, Nathan na Betty Mae bari intwari, ikitegererezo. Agira ati:” Buri gihe nabonaga data afasha abantu, ahagarara ku muhanda agafasha abantu atazi, agaburira abatagira aho barara.” “Yari umugabo utangaje, kandi kuba baramfashe bakandera, uwo ni we mugabo nshaka kuba”.

Mu mpera z’icyumweru Freddie na Nathan batwaraga imodoka hafi y’ahamenwaga ibishingwe, bareba ibintu bifite umumaro byabaga byatawe na banyirabyo. Freddie by’umwihariko yari afite intumbero kuri mudasobwa.

Betty Mae na Nathan Figgers.

Freddie ati:” Hari imvugo imaze igihe ivuga ngo, ‘Umwanda w’umugabo umwe ni umutungo w’undi mugabo,” “kandi namye ntangazwa na mudasobwa. Nashakaga mudasobwa ariko icyo gihe ntitwashoboraga kuyigondera”.

Cyera kabaye, umunsi umwe igihe Freddie yari afite imyaka icyenda, bagiye mu iduka ryitwa Goodwill ricuruza ibintu bya caguwa (second-hand), aho babonye mudasobwa yamenetse yo mu bwoko bwa Macintosh.

Freddie ati:” Twaganiriye n’uwacuruzaga aravuga ati ‘rero, ndayibaha ku madolari 24 ($24), noneho tujyana mudasobwa mu rugo ndishima cyane.” Yakundaga gukina n’amaradiyo yabaga yakusanyije, amasaha yibutsa igihe cyangwa VCR Nathan yari yarakusanyije, noneho iyi mudasobwa ya mac yari yarapfuye aba ari yo yibandaho.

Freddie aragira ati:” Igihe nayigezaga mu rugo ikanga kwaka, narayihambuye, mu gihe nari ndi kuyireba imbere, nabonye utwuma twari twarapfuye. Nari mfite utwuma duteranya mfite na radiyo n’amasaha y’igihe, noneho mfata utwuma two muri radiyo ya papa ndushyira mu gice cy’insiga”.

Avuga ko nyuma yo kugerageza inshuro 50, mudasobwa yaratse bituma yumva ko kuva icyo gihe yari agiye kumara ubuzima bwe akora mu ikoranabuhanga. Agira ati: “Iyo mudasobwa yasimbuye umubabaro wose natewe no gusererezwa”.

Freddie Figgers akiri umwana.

Igihe cyose yibasirwaga ku ishuli, avuga ko buri gihe yatekerezaga, “Si jye ubona ngeze mu rugo ngakina na mudasobwa yanjye”.

Yari afite imyaka 12 igihe ubuhanga bwe bwatangiraga kubonwa n’abandi. Mu mahuriro ya nyuma y’amasomo ku ishuli, igihe abandi bana babaga bakina mu kibuga, Freddie yajyaga muri laboratwari y’ishuli gukora mudasobwa zabaga zapfuye.

Agira ati:” Iyo akuma kabika amakuru muri mudasobwa ‘hard drive’ kabaga kapfuye naragasimburaga. Iyo kabaga gakeneye kongerwa ubushobozi nongeragamo. Iyo yabaga ikeneye umuriro, narabihinduraga”.

Umuyobozi wa gahunda za nyuma y’ishuli yari umuyobozi wa Quincy, noneho igihe yabonaga ibyo, ko Freddie akora mudasobwa zapfuye, yamusabye kuza ku karere ari kumwe n’ababyeyi.

Ati” Igihe twageraga ku karere, yanyeretse mudasobwa zose inyuma mu cyumba, mana we, nka mudasobwa 100 zigerekeranye, aravuga ati, ‘Ndashaka ko izi mudasobwa zikorwa”.

Kuva icyo gihe, Freddie yamaze buri munsi asana uwo murundo wa mudasobwa ku madolari 12 ku isaha. Agira ati:” Rwose ntibyari ukubera amafaranga,”. “Nabonye amahirwe yo gukora ikintu nakundaga gukora kandi byaranshimishaga”.

Nyuma y’imyaka micye, amahirwe yo gukora amagahunda akoreshwa muri mudasobwa yarabonyetse. Quincy yari ikeneye uburyo bwo kugenzura urugero rw’umuvuduko w’amazi kandi hari ikigo cyari cyabaciye amadolari ibihumbi magana atandatu ($600.000) kugira ngo gikore gahunda ya mudasobwa.

Freddie yibuka umugenzuzi w’ibikorwa mu karere yagize ati, “Hee, Freddie ni umuhanga muri mudasobwa, ahari ashobora kubidufashamo”. Noneho ndavuga nti: Nyakubahwa, umva, nimumpa amahirwe, nshobora gukora iyo gahunda. Yampaye ayo mahirwe nkora iyo gahunda ya mudasobwa kandi ikurikije ibyo bari bakeneye byose. Sinishyuwe $600.000, nahawe umushahara uhoraho njya mu rugo”.

Freddie Figgers igihe yari afite ya mudasobwa ya mbere ya Macintosh.

Byari igihe gikomeye mu buzima bwa Freddie. Yari afite imyaka 15, ariko ahitamo kuva mu ishuli ashinga ikigo cye gitunganya ibya mudasobwa, ababyeyi be baratangara. Ati: “Bizeraga uburezi, umurimo n’izabukuru, kandi nashakaga guca urwo ruhererekane, nashakaga gukora ikintu gitandukanye.

Ikigo cya Freddie cyakomeje kugira imbaraga mu gihe nyuma y’imyaka micye, Nathan yatangiraga gufatwa n’indwara ya Alzheimer. Kimwe mu bimenyetso byari bibabaje ni uko yabyukaga nijoro agasubira mu bintu yabonye kuri televiziyo muri uwo mugoroba.

Ibi byateye icyo Freddie yita “ikintu cyankuye umutima ku buryo butigeze bumbaho”. Byari nka saa munani z’igicuku, kandi papa yakundaga filimi yitwa Gunsmoke, aza mu cyumba cyanjye azi ko ari we [mukinnyi mukuru muri filimi] Matt Dillon. Yari afite imbunda mu kuboko arambwira ngo…’Ndashaka ko uva mu mujyi'”.

Freddie avuga ko habaye ‘gukirana gahoro’, ariko yambuye se imbunda, amusubiza mu gitanda aramuryamisha. Cyakora amaze kubyuka mu gitondo, Nathan yari yagiye. Iki cyari ikindi kimenyetso cya Alzheimer’s kandi byari byarigeze kubaho na mbere.

Rimwe na rimwe yajyaga yibagirwa kwambara imyenda mbere yo kujya hanze, ariko yashyiragamo inkweto ze. Ibi byateye Freddie guhimba ikintu cya mbere cyabyaye inyungu.

Freddie ati: “Ubwo nafashe inkweto za papa, naciye umwenda w’imbere, nkora akantu katangaga umuriro ngashyira mu rukweto hamwe n’umuzindaro wa megahertz 90, indangururamajwi n’agakarita gahuriramo ibyo byose.” “Nabishyize muri mudasobwa yanjye ibyo byari mbere y’uko amakarita ayobora ya Apple cyangwa Google yaduka noneho mbishyira mu nkweto zo mu bwoko bwa TomTom, Garmin.

“Papa yashoboraga rwose gutembera noneho ngakanda kuri mudasobwa nti: ‘papa, uri he?’ Numvikanaga ku ndangururamajwi ku rukweto rwe noneho akavuga ati: “Fred, sinzi aho ndi!”.

Freddie rero yashoboraga kumenya aho se aherereye akoresheje akuma kagenzura ingendo bita GPS akajya kumureba. Avuga ko yakoze ibi nk’inshuro umunani. Nathan amaze kuremba, bamwe mu bo mu muryango we bashakaga ko ajya mu mazu agenewe abageze mu za bukuru, ariko Freddie yaranze. Ahubwo akajyana na se mu manama.

Freddie Figgers ari ingimbi.

Freddie ati: “Ntiyigeze anta, ubwo rero sinari kumuta”. Iyo yasuraga abakiliya be, yamusigaga mu ntebe y’inyuma mu modoka itanga n’akuka gahehereye karinda ubushyuhe bwinshi, na radiyo iri kuvuga kandi imodoka ifunze.

Freddie ati: “Igihe kimwe nari ndi mu nama noneho ndebera mu idirishya…mana we, papa yari yaciye mu idirishya ry’inyuma avamo yuriye.” “Ubwo rero nari mpangayitse kandi byari biteye isoni, naragize nti ‘ngomba kugenda”.

Freddie yasohotse mu nama ashimishwa no kumubona yicaye muri parike hafi aho.

Freddie yari afite imyaka 24 igihe Nathan yatabarukaga afite imyaka 81, mu kwezi kwa Mbere kwa 2014.

Freddie ati: “Mu by’ukuri byanciye intege,” “kubera ko icyo nashakaga cyari ugushimisha papa”.

Freddie yari yagurishije akuma yahimbye kagenzura ingendo mu rukweto ku madolari miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana abiri ($2.200.000) ategereje ko amafaranga aza.

Nathan yamye ashaka gutunga imodoka yo mu bwoko bwa 1993 Ford n’ubwato bwo kurobesha ariko Freddie n’ubwo yari afite ubushobozi bwo kubigura, igihe cyari cyarenze.

Freddie ati: “Ibyo byamfunguye amaso kandi binyigisha ko amafaranga ntacyo avuze uretse kuba igikoresho, kandi ngiye gukora ikintu cyose mu bushobozi bwanjye kugira ngo isi nyigire ahantu heza mbere y’uko nyivaho. Kuba nzi papa ntiyari akize na gato, ariko [yagiriye abantu benshi akamaro] kandi ndashaka rwose gufata neza umuntu wese mpura nawe no gufasha uwo nshoboye wese”.

Muri iki gihe, Freddie yari yaramaze guhimba akandi kuma k’ubwenge, nako gatewe n’ibyo yanyuzemo, aha noneho mu rugendo yagiriye muri leta ya Georgia igihe yari afite imyaka umunani, ajya gusura nyirarume wa nyina.

Ati ” Igihe twageraga ku nzu ye mama na papa barimo bakomanga ku rugi ariko ntaze. Noneho papa aravuga ati, ‘Hey Fred, ushobora kurira mu idirishya ugafungura umuryango?”.

Freddie yinjiye imbere, afungura urugi. Yabonye umuvandimwe we yicaye mu ntebe hafi y’umuriro atekereza ko byose byari bimeze neza. “Papa yaramwegereye nibuka aya magambo, papa yahamagaye mama aravuga ngo, ‘Betty Mae, yapfuye”.

Umuvandimwe wa Freddie yarahwereye azira indwara y’igisukari (diyabeti). Freddie ati: “Iyo utekereje umuntu urwaye diyabeti, iyo asuzumye isukari mu maraso ye bagomba kubyandika, ariko nka nyirarume wa mama wabaga mu gace k’icyaro, n’ubwo yabyandikaga nta muntu yari afite wo kubigenzura”.

Bityo, ku myaka 22, Freddie yakoze akuma gapima isukari kagasangiza ibipimo umuvandimwe wa hafi ako kanya kandi kakongera amakuru y’ibipimo ku ifishi y’ikoranabuhanga umuganga ashobora kubona. Niba isukari iri mu maraso y’umuntu iri ku rugero rudasanzwe, akuma kohereza ikimenyetso kiburira.

Ariko Freddie yari yatangiye undi mushinga munini. Yari azi ko byinshi mu bice by’icyaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitari bifite uburyo bwa interineti ya 2G na 3G kandi muri icyo gihe abantu bo muri Quincy bari bagikoresha interineti bahamagaye kuri telefoni, ifite urusaku rwihariye n’ijwi riranguruye risaraye.

Yashakaga kuzana itumanaho muri utu duce tw’icyaro kandi mu 2008 yasabye uruhushya rwo gutangiza umushinga we w’ikigo cy’itumanaho. Ati: “Nagombaga gukoresha inyandiko nsaba ubufasha nerekana ko ibigo binini bitazazana ibikorwaremezo byabyo mu cyaro ahari abaturage batarenze 1.000”.

Ntibyari byoroshye. Ndetse, anavuga ko, byamusabye kugerageza inshuro 394, kandi bimutwara amafaranga menshi. Ariko muri 2011, ku myaka 2, Freddie yabaye umuntu ufite ikigo cy’itumanaho muto muri Amerika. Ukurikije amakuru ya NBC News, Figgers Communication kiracyari ikigo cyonyine cy’itumanaho gifitwe n’umwirabura mu gihugu.

Mu minsi ya mbere Freddie yikoreraga akazi ku giti cye byaba ari ugutunganya umunara no gukora insinga zitanga interineti. Yatangiye atanga serivisi mu duce tw’icyaro mu majyaruguru ya Florida n’amajyepfo ya Georgia, hafi ya Quincy, kandi ikigo cyaragutse. Muri 2014, Freddie yatangije telefoni y’ikoranabuhanga, the Figgers F1, ifite akuma gakurikirana uko abantu bayikoresha ku buryo kayihagarika ku muvuduko wa kilometero 10 ku isha, bikabuza abantu kwandika ubutumwa batwaye imodoka.

The Figgers F3, yagiye ku isoko muri 2019, ikoranye ikoranabuhanga rituma yiyongera umuriro idakoresheje umugozi igihe cyose telefoni iri mu ntera ya metero eshanu z’ahantu hari akuma kazwi nka “super base charger”, akuma kagitegereje uruhushya rw’urwego rutanga impushya mu itumanaho muri Amerika, FCC.

Kwamamaza F3 byateje impaka, bamwe mu bandika kuri interineti bavuga ko serivisi zayo zose zitari zijyanye n’igihe kandi ko bari babyizeye. Freddie yabwiye BBC ati:“ Intego yacu ni ugutanga ukuri n’umucyo ari nako dutanga ireme n’ibikoresho bikomeye ku giciro kidahenze”.

Nyina wa Freddie w’imyaka 83, nawe ubu yatangiye kugira Alzheimer’s. Avuga ko aterwa ishema n’ibyo Freddie yagezeho kandi ko akuma gapima isukari yo mu maraso, kashoboraga kuba karatabaye ubuzima bwa nyirarume, ari “ikintu kidasanzwe“.

Freddie Figgers, umugore we, Natlie, n’umwana wabo w’umukobwa.

Freddie yashakanye na Natlie Figgers, umunyamategeko, mu mwaka wa 2015 ndetse bafitanye umwana w’umukobwa. Hamwe n’ibikorwa by’ubucuruzi bwe, afite ikigo gishora mu burezi n’imishinga y’ubuzima kikanafasha abana n’imiryango batishoboye.

Zimwe muri gahunda ziheruka zarimo gutanga imfashanyo y’amagare ku bana baba mu bigo bibarera, n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bihabwa abakora mu rwego rw’ubuganga mu kurwanya icyorezo cya coronavirusi.

Freddie avuga ko inama y’ingenzi iruta izindi yaha umwana we w’umukobwa ku buzima yaba ari “kudatezuka, uko isi yaba ikonje kose,” kandi akagerageza kugira icyiza akora ku buzima bw’umuntu wese uhura nawe, Ni ubutumwa se wa Freddie wari ku isonga mu bamushyigikiye, Nathan, yari kwemeranya nawe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →