Huye: Abanyeshuri 800 baganirijwe ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu

Abanyeshuri 800 biga mukigo cy’amashuri cya kabutare Technical Secondary school (KTSS) baganirijwe na Polisi, bigishijwe ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu mu buryo butandukanye.

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe yagiranye inama n’abanyeshuri 800 biga ku kigo cy’amashuri cya Kabutare Technical Secondary School (KTSS), abaganiriza ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu, abasaba kwitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu, kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu.

CSP Muheto, yabasobanuriye ko icyo cyaha ugikora akoresha ibinyoma byinshi, yizeza uwo ashaka ibitangaza, bikarangira abaye inzirakarengane, yinjijwe mu bucuruzi bw’abantu.

yagize ati:”Icuruzwa ry’abantu ryagereranywa n’ubucakara bugezweho, kuko iyo umuntu amaze kugurishwa akoreshwa ibibi bitandukanye birimo gukoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye, ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bibi byinshi.”

Amagana, Rwanya icuruzwa ry'Abantu mu buryo bwose.
Amagana, Rwanya icuruzwa ry’Abantu mu buryo bwose.

CSP Muheto, yakomeje agira ati:”Ababeshywa cyane ni abakobwa, icyo baba bagamije ni ukubashora muri ibyo bikorwa bibi by’urukozasoni no kwishimisha, ibyo bikorwa bakabibakoresha ku gahato, abandi babakuramo ibice by’imibiri nk’impyiko, imyijima, amaso n’ibindi bakabiha ababikeneye batishoboye.”

CSP Muheto, yabwiye aba banyeshuri ko urugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu atari urwa Polisi gusa, aho yagize ati:”Ni urugamba rwacu twese kubirwanya, icyo dusaba rero abo babeshywa, ni ukubimenyesha Polisi, inzego zose, ababyeyi  ndetse n’abaturage, hagamijwe kubikumira no kubica burundu.”

Uretse icuruzwa ry’abantu, CSP Muheto yakanguriye abanyeshuri gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha.

Christophe Nkusi, umuyobozi w’iri shuri nyuma y’inama,  yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo ayobora, kuko bahungukiye byinshi batari bazi. Yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka  Huye kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri  kwirinda ibyaha.

Abanyeshuri nabo bashyizeho amatsinda yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs), biyemeza  ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe haba mu mashuri yabo ndetse n’iwabo mu rugo.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →