Huye: Batatu Bafunzwe na Polisi bakekwaho ubujura bw’insinga

Abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba insinga zijyana umuriro mu ruganda rw’Amazi ya Huye.

Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze abagabo batatu bakekwaho guca no kwiba insinga z’amashanyarazi zica mu butaka zijyana umuriro mu ruganda rw’amazi ya Huye ruri mu murenge wa Ngoma.

Mu ijoro ryo ku italiki ya mbere Mata 2016, abitwa Nzamurambaho Felicien na Sibomana Vedaste bacukuye izi nsinga zijyana umuriro mu ruganda ziwuvana ku muyoboro munini.

Polisi, ivuga ko aba bombi  bafashwe n’irondo ryo  mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ku italiki 2 Mata 2016, ubwo bashakaga kwambukira mu murenge wa Kibirizi wo mu karere ka Gisagara.

uwa gatatu witwa Ndikuryayo Salomon yafashwe nyuma iperereza rimaze kwerekana ko hari aho ahuriye na buriya bujura, akaba akekwa kuba ari mu bantu bagura bakanagurisha insinga ziba zibwe n’aba bajura mu turere twa Gisagara na Huye.

Bivugwa ko aba bajura bafashwe n’irondo ryo muri Kibirizi igihe abarigize batahaga maze bagahura na Nzamurambaho na Sibomana  bafite insinga , bagahita babafata mbere yo guhamagara Polisi, bakaba barasanganywe metero 27 z’insinga.

Polisi kandi iracyashakisha uwitwa Nikuryayo nawe uvugwaho ubujura bw’insinga.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, umuyobozi w’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yamaganye ibi bikorwa byangiza ibikorwa remezo aho yavuze ko amarondo naba CPCs bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibi bikorwa.

ACP Badege yagize ati:”Ibi bikorwa bibamo abangiza bakaniba insinga n’ibindi bikoresho hakabamo n’abagura bakanacuruza ibyibwe, ibikorwa byo guta muri yombi abantu nk’aba byaratangiye.”

ACP Badege, yavuze ko ibikorwaremezo ari ibyo korohereza abaturage mu kuzamura imibereho yabo, bikaba rero bikwiye kurindwa na buri wese.

Yavuze ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa by’intangarugero kuko ibikorwa byabo bidindiza iterambere ry’igihugu kandi byatuma hari n’abatakaza ubuzima bwabo kuko bafatwa n’umuriro igihe bagerageza kuziba.

Maniraguha Jean Pierre, umuyobozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi (EUCL) mu ishami rya Huye yavuze ko ubu bujura bumaze gutwara Leta amafaranga angana ma miliyoni 139 mu mwaka ushize wonyine.

Yagize ati:”Iki ni igihombo kuri buri wese mu gihugu kugeza k’ukoresha umuriro wa nyuma kuko aya mafaranga yakagiye ku kindi gikorwaremezo none agenda mu gusana ibyangijwe.”

ACP Badege, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bihanishwa ingingo ya 400 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusenya no kwangiza ibyubatswe n’undi muntu.

Yagize ati:” Umuntu wese uzasenya cyangwa akangiza mu buryo ubwo ari bwo bwose, igice cyangwa ibice byose by’inyubako, ibiraro, imihanda y’ubwoko bwose  cyangwa ikindi kintu cyose gifasha mu itumanaho n’igikorwaremezo cy’amashanyarazi ndetse n’inyubako iyo ari yo yose itari iye, azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’inshuro ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’ibyangijwe.”

 

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →