Huye: Inzego zishinzwe umutekano zakanguriwe guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Muri gahunda yo kuzenguruka uturere twose tw’igihugu kigisha inzego z’umutekano kurwanya ihohoterwa rishishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri Afurika (KICD), kuri uyu wa 11 Nyakanga Nyakanga, iki kigo cyahuguye abashinzwe umutekano bo mu ntara y’Amajyepfo.

Inzego z’umutekano zitabiriye aya mahugurwa yabereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, n’Ingabo, Polisi, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) na DASSO.

Aya mahugurwa yatangijwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Geoffrey Mushaija ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa ndetse n’uhagarariye ishami ryo muri Police rishizwe kwimakaza ihame ry’uburinganire Senior Superintandant of Police Goreth Mwenzangu.

Atangiza aya mahugurwa kumugaragaro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo yavuze ko aya mahugurwa ari meza ku nzego z’umutekano asaba ko bizaba byiza agejejwe no mu nzego zibanze bagashobora gusobanukirwa byimbitse ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu icyo ari cyo kugira ngo babashe guhererekanya amakuru bakorana bya hafi na hafi n’izi nzego z’umutekano ihohoterwa rigacika burundu.

Yagize ati “Ndashima cyane Polisi kuba yarateguye aya mahugurwa ku nzego zose z’umutekano kuko abaturage bacu bazigirira icyizere, bityo rero kubasangiza no guhanahana amakuru ku muntu uwo ari we wese ndetse n’ahantu hose habaye cyangwa hakigaragara ihohoterwa bizoroha kandi bibashe no gucika.”

Umuyobozi wa  Polisi mu ntara y’Amajyepfo yabwiye abitabiriye aya mahugurwa bagera ku 100 baturutse mu turere twose tw’intara y’Amajyepfo ko bitezweho umusaruro kuko bagiye guhugurirwa hamwe bakaba bazanafatanya nk’inzego zose zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage.

Yagize ati’’Turasabwa nk’inzego z’umutekano gukora nk’ikipe tugaca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, mbere y’aya mahugurwa wasangaga ibibazo bijyanye n’ihohoterwa byaharirwaga Polisi ndetse na RIB none n’izindi nzego z’umutekano muhawe aya mahugurwa,tugomba twese kuba urufunguzo rwo kurwanya ihohoterwa mu muryango nyarwanda.”

Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, Provincial Criminal Investigator (PCI) Console Kamarampaka yasabye abitabiriye amahugurwa kugira ubufatanye hagati yabo muguhashya ibi byaha by’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu cyane cyane bahanahana amakuru ndetse no gusobanurira abaturage bahura nabo umunsi ku munsi mu muganda, mu migoroba y’ababyeyi ndetse no mu nteko zabo, mu rwego rwo kugira ngo nabo basobanukirwe ibi byaha babashe gutanga amakuru y’aho bigaragara.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa waturutse mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) Assistant Inspector of Prison (AIP) Juvens Rukaza yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri we kuko ubu  asobanukiwe ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu icyo aricyo bityo akaba agiye kwigisha no gusobanurira bagenzi be bagafatira hamwe ingamba zo kurirwanya.

Mu ntara y’Amajyepfo habarurwa abana bahohotewe bagatwara inda batateguye basaga  988 muri aya mezi atandatu ashize, by’umwihariko mu karere ka Huye habarurwa abagera ku 148 muri aya mezi atandatu ashize ya 2019.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →