Igikombe cya CHAN 2016 gitashye muri Congo Kinshasa itsinze Mali

Ibitego bitatu by’ikipe ya Congo ku busa bw’ikipe ya Mali nibyo bihesheje Congo igikombe cya CHAN 2016 ku nshuro ya kabiri kuko yagitwaye bwa mbere 2009.

Abakinnyi Elia Lina Mechak ku bitego bye bibiri na kimwe cya mugenzi we Jonathan Bolingi nibyo bihesheje ishema abanyekongo begukana igikombe cya CHAN 2016 cyakinirwaga mu Rwanda.

Iyi ntsinzi ikipe ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo Les Leopards iyigezeho ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Mali Les Aigles itayibabariye ku bitego bitatu byose mugihe Mali ntacyo yatsinze.

-2228-ecd65kongo

Umukinnyi Elia Meschak ku munota wa 29 w’igice cya mbere cy’umukono nibwo yanyeganyeje inshundura z’ikipe ya Mali, umuzamu wayo areba inyuma ye asanga igitego kinjiye bajya kuruhuka ari kimwe ku busa.

Mu mupira w’amaguru ngirango ahari ni mu mikino yose burya ngo uwakinnye neza ni uwatsinze, Mali yaje mu gice cya kabiri ishaka kuba ya kwishyura ariko biranga kuko abakinnyi bayo bananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya Les Leopards.

Elia Meschack ku munota wa 64 yongeye guha gasopo ikipe ya Mali nyuma yo gucenga abakinnyi bayo hamwe n’umuzamu atsinda igitego cya kabiri cya Les Leopards.

Mu gihe ikipe ya Mali Les Aigles yari ikibaza ibiri kuyibaho, ntabwo byatinze kuko k’umunota wa 72 Congo yongeye kubakora mu jisho ireba mu izamu binyuze ku musore wayo Jonathan Bolingi watsinze igitego cya gatatu cya Congo ari nacyo cyashoje umukino kuko nta kindi cyabonetse nyuma.

 Congo

Ikipe ya Congo Kinshasa Les Leopards yegukanye igikombe hamwe n’akayabo k’amadolari ya America ibihumbi 750, ikipe ya kabiri ariyo Mari itwaye amadolari ya America ibihumbi 400 hanyuma ikipe ya Cote d’Ivoire yabaye iya gatatu yahembwe amadolari ibihumbi 300.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →