Ikigega cy’abanyamakuru kigiye gutangira RGB ishyiramo Miliyoni eshanu z’inkunga

Mu nama y’inteko rusange y’Impamyabigwi ibyiciro byombi uko ari 3 yateraniye I Kigali kuri uyu wa 29 Werurwe 2019, umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere-RGB, Dr Usta Kayitesi yijeje abayitabiriye ko ubwo iki kigega kizaba gitangiye urwego ayoboye ruzashyiramo miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’inkunga.

Isezerano rya Dr Usta Kayitesi uyoboye urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) muri iki gihe rije ari Miriyoni ebyiri ( 2,000,000Fr) ziyongera kuri Miliyoni eshatu (3,000,000Fr) zari zemewe na Prof Shyaka Anastase ubwo yari umuyobozi wa RGB.

Kuba amafaranga Miliyoni eshatu zari zemewe mbere na Prof Shyaka Anastase wahoze ayoboye RGB ubu akaba ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ataratanzwe ngo byatewe n’uko iki kigega cyari kitaratangira, nta Konti gifite nkuko Dr Usta yabitangaje.

Ni ikigega kimaze imyaka 3 kivugwa mu magambo kuko ni umwe mu mihigo y’Impamyabigwi icyiciro cya mbere. Gusa muri iyi nteko rusange yabaye bigaragara ko amagambo ari kugana mu bikorwa.

Bamwe mu Mpamyabigwi bari mu cyumba cy’inama.

Dr Usta Kayitesi yabwiye Impamyabigwi ko ibihumbi bibiri ( 2,000Fr) bibitse biruta ibihumbi ijana ( 100,000Fr) uriye. Ibi yari abikurije ko muri iki kigega umugabane muto w’umunyamuryango ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri mu gihe ntawe ugomba kurenza umugabane w’ibihumbi icumi ( 10,000Fr) by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwemera iyi nkunga ya RGB, Dr Usta Kayitesi yagize ati” Ndagira ngo nshimire Impamyabigwi ndetse n’abafashe iya mbere mu gukurikirana imihigo mwagize, buriya ubutwari buba mu guhiga ariko ubutwari nyabwo buba mu kwesa imihigo. Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwahize umuhigo ko ruzagira umusanzu rutanga, ikitubuza kuwutanga ni uko nta Konti mufite, ariko kugira ngo amatsiko yanyu tuyongere kurushaho mushake na Konti vuba munahure vuba, mu misanzu tuzashobora gutanga ubwa mbere ubu iki kigega gishobora kubara ko gifite Miliyoni eshanu ( 5,000,000Fr).

Abayobozi batandukanye bari muri iyi Ntekorusange y’Impamyabigwi.

Dr Usta Kayitesi yabwiye Impamyabigwi ko urwego ayoboye rukorera ku gihe cy’umwaka, ko rero basabwa gushaka Konti vuba kugira ngo umwaka utabasiga bakajya mu bindi nabyo bikaba ibindi. Yijeje n’indi nkunga ishoboka ariko kandi avuga ko kubaka itangazamakuru rishoboye, ryihesha agaciro kandi rifite ubushobozi biri mu nyungu z’abanyarwanda bose.

Uretse Dr Usta Kayitesi, umuyobozi wa RGB na bamwe mu bakozi b’uru rwego bitabiriye iyi Ntekorusange y’Impamyabigwi, yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard, Umuyobozi w’Inama nkuru y’itangazamakuru peacemaker Mbungiramihigo.

Impamyabigwi Ayanone Solange na bamwe mu itsinda bafatanije gutegura umushinga.

Muri iki kigega kizaba gifite intego yo kubitsa no kugurizanya hashyizwe imbere kwishakamo ibisubizo mu banyamakuru, kugeza ubu niba nta kizahinduka, uwemerewe kuba umunyamuryango ni umunyamakuru ufite ikarita itangwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura-RMC, n’abandi bakora mu bigo by’itangazamakuru, bazubahiriza ibisabwa birimo umusanzu wavuzwe hejuru kuri buri wese.

Bamporiki, yijeje impamyabigwi zitabiriye iyi nama y’intekorusange ko umunsi yahuye n’umutoza w’Ikirenga azamubwira ko hari igikorwa Impamyabigwi zatangiye. Yizera adashidikanya ko iki ari igikorwa umukuru w’Igihugu ari nawe mutoza w’Ikirenga azishimira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →