Imirwano muri Sudani y’epfo yakoze ku ngabo z’u Rwanda ziriyo

Imirwano iri kubera muri Sudani y’amajyepfo, ishyamiranije ingabo za Perezida uriho na Visi Perezida we yibasiye benshi barapfa abandi barakomereka harimo n’ingabo z’u Rwanda.

Intambara iri kubera muri Sudani y’epfo, guhera ku wagatanu w’icyumweru gishize imaze kugwamo abatari bake mu baturage b’abasivile ndetse abandi barakomereka barimo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro zirimo n’iz’u Rwanda.

Intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri Sudani y’epfo, zitangaza ko umusirikare w’igihigu cy’ubushinwa yagendeye muri ibi bitero akahasiga ubuzima abandi bagenzibe bagakomereka harimo n’ingabo z’u Rwanda nazo zakomeretse.

Ku bijyanye n’umubare w’ingabo z’u Rwanda wakomerekeye muri ibi bitero ntabwo uratangazwa ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda kikaba kitaragira icyo kibivugaho.

Iyi mirwano, ihuje ingabo za Perezida Salva Kiir aho yatangiye abasirikare bamurinda barasana n’aba Visi Perezida we Riek Machar ndetse ikaza gukomeza, ubu hakaba havugwa abagera muri 300 bamaze kuyigwamo biganjemo abasivile.

Umuryango w’abibumbye, wasabye ubuyobozi bwa Sudani y’epfo yaba Perezida Salva Kiir ndetse na Visi Perezida we Riek Marchar gushyira intwaro hasi bagahagarika intambara bakayoboka inzira y’imishyikirano. Wanababajwe kandi n’ibi bikorwa.

Kubera umutekano muke ukomeje kurangwa muri Sudani y’epfo utewe n’iyi mirwano yongeye kubura, abagenda muri iki gihugu bamwe bahinnye akarenge ndetse n’amwe mu makompanyi y’Ingendo z’indege akaba yahagaritse ingendo zayo muri iki gihugu.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →