Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Darfur zambitswe imidari

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Batayo ya 45 zibungabunga amahoro mu muryango w’Abibumbye i Darfur mu gihugu cya Sudani ( UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe.

Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 45 zibungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudani (UNAMID), kuri uyu wa kabiri taliki ya 06 Nzeri 2016 bambitswe imidari y’ishimwe ry’akazi bakomeje kugaragaza gukora kinyamwuga. Umuhango wo kwambikwa iyo midari wabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda Batayo ya 45 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Zalingei i Darifuru.

Unamid_Sctor_Central_Head_Office

Umuyobozi mukuru muri uwo muhango yari umuhuzabikorwa Mukuru w’ibiro bya UNAMID muri Zalingei, Mr. Lamech Kawich. Mu ijambo yagejeje ku bari aho, yashimiye ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 45 zibungabunga amahoro muri UNAMID uburyo zagaragaje imikorere myiza mu mezi 9 zimaze mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati:“Ubuyobozi bwa UNAMID bushimishijwe cyane n’uburyo mukora akazi muri ubu butumwa bw’amahoro mwoherejwemo, muri abo gushimirwa”.

Abasirikare b'u Rwanda Batayo 45 Darfuru

Mr. Lamech Kawich, yakomeje agaragaza uburyo ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Loni ari intangarugero mu gukora kinyamwuga mu buryo bwo kurinda abaturage.

Mu ijambo ry’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 45 ziri mu butumwa bw’amahoro, Lt Col David Murenzi yashimiye izindi ngabo na polisi bahuriye mu butumwa bw’amahoro muri UNAMID, uburyo badahwema kugaragaza imikoranire myiza hagati yabo.

LT_COL_MURENZI muri Darifuru

Yakomeje ashimira ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 45 uburyo bitanze mu kugaragaza uruhare rwabo bafatanyije n’imiryango mpuza mahanga mu kugarura amahoro muri Darfur.

Umuhango wo kwambikwa imidari wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo: Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Repuburika ya Sudani, MrIsmail Shyaka; Abayobozi batandukanye ba UNAMID barimo Sector Central Commander, Abayobozi bo mu nzego z’ibanze hamwe n’abaturage bayobora.

MEDAL_PARADE

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa RDF

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →