• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Inkweto ziswe iza “Shitani” zirimo igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu zateje ikibazo

Umwanditsi
March 30, 2021

Uruganda rwa Nike ruri gukurikirana abanyabugeni MSCHF kubera inkweto zitavugwaho rumwe ziswe “Inkweto za Satani” zifite igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu mu mupira wazo.

Izi nkweto za siporo zaguzwe $1,018 (arenga miliyoni imwe y’u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka ‘pentagram’ hamwe n’ijambo “Luke 10:18”, zakozwe bahinduye Nike Air Max 97s.

Kuri uyu wa mbere MSCHF yasohoye izi nkweto ziriho umubare 666, ifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, kandi ivuga ko zahise zigurwa mu gihe kiri munsi y’umunota umwe. Nike ivuga ko habayeho kwinjirira uburenganzira n’ikirango cyayo.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku zagaragaye bwa mbere kuri uyu wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa kuwa gatanu.

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyereza icyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.

Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: “Arababwira ati, “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo”. Buri rukweto ruriho akarango ka Nike, rufite umupira urimo umwanya wa 60cm3 urimo wino itukura n’igitonyanga cy’amaraso yatanzwe n’abantu bo muri bariya banyabugeni.

Mu kirego yatanze ku rukiko rw’i New York, Nike ivuga ko itigeze itanga uburenganzira cyangwa yemera ko inkweto zayo zihindurwa hagakorwamo ‘Inkweto za Shitani’. Isaba urukiko kubuza MSCHF kugurisha izi nkweto no kutongera gukoresha ikirango cyabo.

Inkweto za Shitani za Lil Nas X na MSCHF zaguzwe mu gihe kitageze ku munota umwe.

Mu kirego cyayo nkuko BBC ibitangaza, Nike igira iti: “MSCHF n’inkweto zabo za Shitani zitemewe bishobora gutera urujijo hakabaho guhuza ibikorwa bya MSCHF na Nike kandi atari ukuri”.

Nike yongeraho ko hamaze no kuba urujijo ku isoko kuko “hari abari gusaba kutongera kugura ibikorwa bya Nike kubera izi Nkweto za Shitani” bahereye kuri izi zasohotse kandi ngo atari iza Nike.

Iki kirego gisubiramo ubutumwa bwo ku wa gatanu kuri Twitter bwa @Saint uzwi mu kwamamaza inkweto, waneguye ubutumwa bwamamaza izo nkweto zari zitarasohoka.

Bamwe mu batsimbarara ku bya kera, barimo Kristi Noem, Guverineri wa leta ya South Dakota, n’abandi banyamadini, kuri Twitter bavuze ko izi nkweto ari igitutsi, banenga Lil Nas X na MSCHF.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga