• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kabuga Felecien “Ntabwo ameze neza”, hasabwe ko urubanza rwe ruhagarara

Umwanditsi
May 10, 2021

Abanyamategeko baburanira umuherwe w’umunyarwanda Kabuga Felicien, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarara bitewe nuko ngo ubuzima bwe butameze neza.

Felicien Kabuga w’imyaka 84 y’amavuko, hashize igihe cy’umwaka afatiwe mu Bufaransa, aho afungiwe i La Haye. Ategereje gucirwa urubanza n’urwego rwa ONU rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, yabonywe n’ibiro ntaramakuru AFP, uburanira Kabuga avuga ko gukomeza urwo rubanza bishobora gufatwa nko guhonyora bikomeye uburenganzira bwe.

Kabuga Felicien, yafatwaga nk’umwe mu batunzi bakomeye mbere mu Rwanda, akekwaho kuba yaragize uruhare mu gushinga umutwe w’Interahamwe, akaba kandi anashinjwa guhamagarira abahutu kwica abatutsi hakoreshejwe radio ye. Ntabwo biramenyekana igihe urubanza rwe ruzasubira kubera.

Mu kwezi kwa kane, urukiko rwa ONU ruburanisha imanza za jenoside zasigaye i Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuburanira Kabuga, mu gihe yari yasabye kwikura muri uru rubanza.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere nkuko BBC ibitangaza, Altit yandikiye uru rukiko asaba kuva muri urwo rubanza kubera kutumvikana n’uwo aburanira ndetse n’umuryango we nk’uko biri mu nyandiko za UNIRMCT.

Itsinda ry’abacamanza batatu; Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya baburanisha urwo rubanza, basabye Altit gukora uko ashoboye kugira ngo hagaruke ukwizerana hagati ye n’uwo aburanira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga