Kabuga Felecien “Ntabwo ameze neza”, hasabwe ko urubanza rwe ruhagarara

Abanyamategeko baburanira umuherwe w’umunyarwanda Kabuga Felicien, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarara bitewe nuko ngo ubuzima bwe butameze neza.

Felicien Kabuga w’imyaka 84 y’amavuko, hashize igihe cy’umwaka afatiwe mu Bufaransa, aho afungiwe i La Haye. Ategereje gucirwa urubanza n’urwego rwa ONU rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, yabonywe n’ibiro ntaramakuru AFP, uburanira Kabuga avuga ko gukomeza urwo rubanza bishobora gufatwa nko guhonyora bikomeye uburenganzira bwe.

Kabuga Felicien, yafatwaga nk’umwe mu batunzi bakomeye mbere mu Rwanda, akekwaho kuba yaragize uruhare mu gushinga umutwe w’Interahamwe, akaba kandi anashinjwa guhamagarira abahutu kwica abatutsi hakoreshejwe radio ye. Ntabwo biramenyekana igihe urubanza rwe ruzasubira kubera.

Mu kwezi kwa kane, urukiko rwa ONU ruburanisha imanza za jenoside zasigaye i Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuburanira Kabuga, mu gihe yari yasabye kwikura muri uru rubanza.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere nkuko BBC ibitangaza, Altit yandikiye uru rukiko asaba kuva muri urwo rubanza kubera kutumvikana n’uwo aburanira ndetse n’umuryango we nk’uko biri mu nyandiko za UNIRMCT.

Itsinda ry’abacamanza batatu; Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya baburanisha urwo rubanza, basabye Altit gukora uko ashoboye kugira ngo hagaruke ukwizerana hagati ye n’uwo aburanira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →